Raporo y’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda (Gross Domestic Product, GDP) mu 2015 wiyongereyeho miliya 442 z’amafaranga y’u Rwanda, ahwanye na 6.9%.
Icyo kigo gitangaza ko, hashingiwe ku biciro byo ku isoko muri iki gihe, mu gaciro k’amafaranga y’u Rwanda Umusaruro mbumbe w’u Rwanda ungana na miliyari 5,837 ukaba wari uvuye kuri miliyari 5,395 wariho mu 2014.
Imibare icyo kigo cyashyize ahagara ku munsi w’ejo, igaragaza ko ubuhinzi bwazamutseho 5%, inganda zikazamukaho 7% n’aho serivisi zikazamukaho 7%.
Urwego rwa serivisi rukomeje kuyobora izindi mu kugira uruhare runini mu izamuka rya GDP, aho rufitemo 47%, mu gihe nk’ubuhinzi bufitemo 33%, inganda zikagira 14%.
Ubuhinzi, nk’umurimo ukorwa n’igice kinini cy’Abanyarwanda, busa n’aho butazamuka ku rwego ruhambaye, mu gihe hashyirwamo ishoramari rishoboka kandi bukaba ari bwo buhanzwe amaso mu kubona ibiribwa.
Mu myaka itandatu yabanje, ubuhinzi bukomatanyijwe n’amashyamba n’uburobyi, bwari kuri 5% mu 2010 na 2011, 6% mu 2012, 3% mu 2013, 5% mu 2014 na 2015.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Gatete Claver yavuze ko hari ikibazo cy’uburyo ubuhinzi mu Rwanda bumaze igihe bukorwamo, kandi ngo igisubizo nticyaboneka umunsi umwe.

Yagize ati ‘‘Nk’uko mubizi, porogaramu zacu ziganisha ku cyerekezo 2020, twashakaga ko ubuhinzi buzamuka 8% kandi nk’uko bigaragara bwari bwaraheze kuri 5%. Ubu nibwo dushaka kureba ibibazo bihari. Ikibazo cyakunze kugaragara ni uko ubuhinzi bwacu bushingiye ku mvura. Iyo ibonetse bugenda neza, yabura bikaba bibi. Igisubizo rero ntabwo cyashoboka umunsi umwe, ubu turi gushyira ingufu mu kuhira imyaka kandi ntabwo bushobora gukwira hose mu gihugu mu mwaka umwe w’ingengo y’imari.”
Minisitiri Gatete kandi yavuze ko ubu hari gushyirwa ingufu mu gukoresha inyongeramusaruro no gusobanurira abantu uburyo bwo kuzikoresha, kimwe n’izindi gahunda zemejwe zirimo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa cyatoranyijwe.
Ikindi ngo ni uko mu gihe hari igihingwa, hagomba no kubaho uruganda rucyongerera agaciro, ari nacyo guverinoma iri kurebaho.
Kugeza ubu u Rwanda ngo rubasha kwihaza mu biribwa, ku buryo ngo binagira ingaruka nziza ku zindi nzego zirimo nk’amahoteli na resitora, zibarizwa mu rwego rwa serivisi.
Urwego rw’amabuye y’agaciro, uruhare rwarwo muri GDP rwaramanutse bikomeye kuko ubu ruri ku 9% munsi ya zeru (-9%), ruvuye kuri -11% mu 2014, 20% mu 2013, -7% mu 2012 na 50% mu 2011.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare Yusuf Murangwa, yavuze ko ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byagabanutse cyane bitewe n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, byanatumye ababikora bagabanya imbaraga.
Radio 10 ivuga ko Minisitiri Gatete we yavuze ko nko u Bushinwa bwaguraga amabuye y’agaciro menshi, kuva ubukungu bwabwo bwagabanuka amabuye y’agaciro ku Isi yagizweho ikibazo.
Yakomeje agira ati “Ibi bivuga ko niba habayeho ikibazo, natwe turi mu bagerwaho n’ingaruka. Tantalite yacu, wolfram, gasegereti, yaba na zahabu, kuko bariya nibo bayikoresha cyane. Ubu icyo turi kugerageza gukora ni ukongerera agaciro amabuye yacu.”
I Karuruma mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hamaze gushyirwa uruganda rutunganya gasegereti, kandi ngo leta iri kugerageza kureba uko kongerera agaciro amabuye y’agaciro mu Rwanda byakorwa ku rwego rw’igihugu, mbere y’uko yoherezwa hanze.
Inzego zazamuye uruhare rwazo muri GDP ku rwego rwo hejuru harimo ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga kuri 13% ahanini byatewe n’ukwiyongera kwa Kawa, isakazamakuru n’itumanaho biri kuri 16%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


