Ubuhahirane: Impamvu z’umutekano zituma bamwe mu banyekongo bahitamo kurara mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ubuhahirane ku mipaka ibiri ihuza Gisenyi na Goma ni magirirane. Abanyekongo baza bakurikiye imibereho myiza n’umutekano, Abanyarwanda bakajyayo gushaka ubumenyi , amafaranga n’akazi. Mu masaha ya mu gitondo, abantu baba ari benshi ku mipaka, sibo babona saa kumi n’ebyiri zigera ngo umupaka ku ruhande rwa Kongo ufungurwe, kuko uw’u Rwanda wo utajya ufungwa. Uru rujya n’uruza kandi ruhindura icyerekezo mu masaha ya nimugoroba, batanguranywa na saa kumi n’ebyiri , isaha umupaka wa Petite barriere ufungira ku ruhande rwa Kongo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Saa moya n’iminota 15 za mu gitondo ku mupaka wa ruguru bita Petite barriere, abantu basaga ijana nibo bambuka ku munota. Abambuka ni Abanyekongo barara mu Rwanda n’abanyarwanda bikoreye ibicuruzwa bidasora(Informal cross border trade), byiganjemo ibiribwa nk’inyama, inkoko zikiri nzima, amazi n’ibindi. Harabonekamo kandi urwererane rw’imyambaro y’ishuri, kuko benshi ari abanyeshuri bagiye kwiga hakurya. Ku munota umwe, hambuka abanyeshuri basaga 30, barimo abanyekongo barara I Gisenyi, n’Abanyarwanda bahisemo ireme ry’uburezi ryaho.

img_0614

Amazi akoreshwa i Goma ava mu Rwanda

Akazi ko gucuruza amazi avanwa mu Rwanda ajyanwa I Goma gatunze benshi mu baturiye umupaka, ku mpande zombi. Kanamalembe, ni umunyekongo w’imyaka 46, atunze umuryango w’abantu 9, abikesha amazi avoma mu Rwanda akajya kuyagurisha I Goma. Agira ati “ ijerekani nyigura amafaranga y’u Rwanda 10 cyangwa 20, nagera hakurya nkayaranguza kuri 300 y’iwacu(ni ukuvuga asaga 250 y’u Rwanda), cyangwa nkayadandaza kuri 500(hafi 400 y’u Rwanda)-ikiranguzo kikuba incuro zirenga 10. Uyu munyekongo avuga ko aka kazi agakoze imyaka isaga 5. Ngo abakiriya be bavuga ko bakunda amazi ava mu Rwanda, ngo yaba aryoha kurusha ay’i Kivu bakoresha iwabo.

img_0670
Umunyamakuru wacu avugana n’umukongomani ucuruza amazi akura mu Rwanda

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Undi witwa Lambert nawe ukora aka kazi, avuga ko apakira amajerekani 15, agatura incuro enye ku munsi, nawe ngo bimutungiye umuryango. Abakora aka kazi ko kuvoma mu Rwanda bajyana Kongo, bibumbiye mu ishyirahamwe bise ATIFOCO ikorera hakurya, nubwo irimo n’abanyarwanda. Igizwe n’abanyamuryango basaga 100, ariko siko bose baba bakora, ngo kuko hari abakira bakakareka, bamaze kubona igishoro bakajya mu bindi.

img_0662

Muri rusange abantu ijana batwara amajerekani 15 bagatura incuro enye ku munsi, baba batwaye amajerekani ibihumbi bitandatu, bingana na litiro 120.000, zingana na meterokibe 120.

img_0651

Abanyekongo baza bashaka umutekano, abanyarwanda bagakurikirayo ubumenyi

Umwe mu bapakira imizigo ku mupaka w’epfo bita Grande barriere cyangwa La Corniche, avuga ko I Gisenyi abona hataha abanyekongo benshi, bamwe baza n’amaguru abandi bakaza n’imodoka. Nkurunziza Jean Pierre, ubwo avugana n’ikinyamakuru Bwiza.com, arerekana imodoka y’inyekongo iri ku ruhande rw’u Rwanda, ije gufata abana bavuye kwiga mu mashuri y’incuke. Ati “ Iriya modoka ni inyekongo, ariko ba nyirayo baba mu Rwanda, bakorera Kongo, abana biga Kongo. Baba baraje kwibera I Gisenyi kubera umutekano, amazi meza n’imihanda myiza ”.

img_0679

Nkurunziza kandi avuga ko mu mupaka w’epfo hanyura abanyeshuri basaga 200 ku munsi, bajya kwiga Kongo, bavanzemo abanyekongo n’abanyarwanda. Umutesi Melissa, ni umwe mu banyeshuri biga I Goma bataha mu Rwanda. Ageze mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye. Ati “njye na barumuna banjye babiri niho twiga, na gasaza kacu ubu niho kiga primaire”. Uyu munyeshuri wambukiranya umupaka buri gitondo n’ikigoroba, agira ibyo ashima ku burezi bw’aho I Goma. Ati “Diplome zaho ni impuzamahanga, amashuri yaho ntahenda, kandi buri shami uryiga imyaka itatu”. Uyu mwana atanga urugero rw’ubudozi no gusokoza. Ati: “B ariya banyekongo badoda mu Rwanda n’abakora muri za salon, baba barabyize imyaka itatu muri Kongo. Ariko mu Rwanda byigwa amezi 3 cyangwa 6, bikigwa n’abananiwe ibindi, bakarangiza ntacyo bazi, bagera mu kazi abanyekongo bakabarusha abakiriya ”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, igaragaza Rubavu nk’akarere gafite ubwitabire buke mu mashuri abanza. Mu gihe impuzandengo y’igihugu cyose ku bwitabire bw’abana mu mashuri abanza ari 87%, Rubavu niyo iheruka utundi turere kuko ifite 80% gusa, kandi hari uturere nka Gicumbi na Musanze dukabakaba 95%. Rubavu igaruka ku mwanya wa nyuma kandi ku bwitabire bw’amashuri mu bantu bafite hagati y’imyaka 6 na 30 baba baheruka mu ishuri. Iki cyegeranyo cya NISR cyerekana ko impuzandengo y’u Rwanda ari 134, nyamara Rubavu yo ikaza inyuma na 116.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste@bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *