img_8718.jpg

Ubuhamya butangaje bw’Umunyamuryango wa RPF Inkotanyi waterwaga ipfunwe n’uwe wari muri FDLR

Sangiza iyi nkuru

Ubuhamya butangaje bwa Nyirateganeza Yosepha, Umugore wo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Cyanzarwe akagari ka Kinyanzovu akaba umunyamuryango wa FPR Inkotanyi waterwaga ipfunwe no kuba umugabo we yarahoze muri FDLR yavuze imyato imiyorere myiza ya Paul Kagame, uri kwiyamamariza kuyobora u Rwanda akaba umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi.

Ubu buhamya yabugarutseho kuri iki cyumweru, tariki 30 Kamena 2024 mu gikorwa cyo kwamamaza abadepite b’Umuryango RPF Inkotanyi n’imitwe ya Politiki bafatanyije, mu murenge wa Mudende wo mu karere ka Rubavu.

Nyirateganeza avuga ko nyuma yo kubona ibyiza by’umuryango FPR Inkotanyi yiyemeje kujya mu mashyamba ya Congo gushakishayo umugabo we, wari warahoze mu ngabo zatsinzwe zigasiga zihekuye u Rwanda (FAR) aho yari yaramaze kwisanga mu mutwe wa FDLR.

Murugendo rwo kumugeraho, avuga ko rwari rugoye, kuko iyo bamenyaga ko hari ushaka kubavamo bamwicaga. Aho yagiye akamugeraho agataha amusize undi nawe mu yarubika agatoroka akagaruka mu Rwanda.

Urugendo rwe rwo gusanga umugabo we mu mashyamba ya Congo, avuga ko rwakomotse ku kuba hari abagorekaga imvugo bakavuga ko utahutse wese ba mwica byari bihabanye ni ukuri, ariyo mpamvu byamusabye guca muri izo nzira z’inzitane ngo amugereho.

Byamusabye urugendo rw’iminsi kugira ngo amugereho, ndetse nawe yageze aho yumva ko yashoboraga kugwayo.

Kubera imiyoborere myiza ya FPR Inkotanyi umugabo we yajyanywe mu kigo cya Mutobo kinyuzwamo abahoze mu Gisirikare, bagahabwa amahugurwa nyuma agaruka mu muryango kandi agahamya ko babayeho neza.

Ibyiza uyu mubyeyi avuga ko akesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame iyo muganira akubwira ko atabirondora ngo abimare.

Umugabo we nyuma yo gusubizwa mu buzima busanzwe, yaje kujya mu itsinda ry’Ingabo zagize uruhare mu kubungabunga umutekano muri Sudan y’epfo mu ntara ya Darfur, ndetse amafaranga yavanyeyo bakaba barabashije kwiyubakiramo inzu ijyanye n’igihe.

Uyu mubyeyi uhamya ko ari mubagize inama njyanama y’umurenge wa Cyanzarwe, avuga ko imiyoborere myiza y’u Rwanda yamuhumuye amaso akabasha kwitinyuka, aho we ni uwo bashakanye ikibaraje inshinga ari ugukora ngo batere imbere.

Avuga ko bimutera ishema kuba umugabo we yaragarutse bagafatanya kubaka urugo rwabo n’Igihugu muri rusange, aho asigaye atwara imodoka undi nawe agakora imirimo y’ubuhinzi ni ubworozi kandi ko aho bavuye ni aho bamaze kugera hivugira.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri aba bakandida mu mirenge, kuri uyu wa mbere byakomereje mu murenge wa Nyundo.
img_8718.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *