ns1las-new-044_lastoriesep044fordigital38898981124jpeg.jpg

Ubuhamya bwa Pasiteri Nick umaze imyaka 37 nta maguru n’amaboko afite (+amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Nicholas James Vujicic (Nick) ni umugabo w’imyaka 37 y’amavuko ubwiriza ubutumwa bw’iyobokamana, ukomoka muri Australia ariko akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yavutse atagira amaboko n’amaguru, ubu ahamya ko ameze neza ndetse ni icyitegererezo cya benshi ku Isi, kuko atumirwa mu buganiro bitandukanye kugira ngo atange ubuhamya bwubaka rubanda.

ns1las-new-044_lastoriesep044fordigital38898981124jpeg.jpg Nick imbere y’imbaga nyamwinshi, imuteze yombi

Yavukiye mu mujyi wa Melbourne muri Australia tariki ya 4 Ukuboza 1982, mu buto bwe agorwa cyane n’abana bagenzi be bamwerekaga ko afite inenge yo kutagira amaboko n’amaguru.

Na we ubwe yageze aho asa n’uwiyanze ndetse arakarira Imana yashinjaga ko ari yo yamwimye amaguru n’amaboko. Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru 60 Minutes, yagize ati: “Numvaga nkonje ndetse nshaririwe. Nangaga Imana yemeye ko mba ntya, nkanibaza ubuzima nari kunyuramo mu gihe nari kuba nta babyeyi bo kunyitaho nari mfite.”

Urwo rugamba yaje kurutsinda nyuma yo gusoma inkuru ivuga ku mugabo ufite ubumuga wabashije kugera kuri byinshi, agafasha n’abandi. Ati: “Ubwo nari mfite imyaka 13, nasomye inkuru y’umugabo wari ufite ubumuga, wabashije kugera ku bintu bikomeye, noneho na we afasha abandi.”

Nick yumvise neza ko umuntu ufite ubumuga yabasha kubaho kandi neza, mu gihe Imana yabyemeye. Ati: “Namenye ko Imana yaturemye itya, kugira ngo tube impamvu yo kwizera.”

Kuva icyo gihe Nick yiyeguriye Imana (bamwe bita kwakira agakiza), arabatizwa, atangira kujya abwiriza ubutumwa bugarurira icyizere abihebye.

Ati: “[Inkuru y’umugabo wari ufite ubumuga] yatumye mfata icyemezo cyo kwifashisha uburyo mbayeho mu gutanga ubuhamya bugarurira icyizere abihebye.” Na none ati: “Umurava ni igihe utsinze ubwoba ariko ntibiba bisobanuye ko utabufite.”

Nk’uko Daily Mail yabivuze mu nkuru yakoze muri Kanama 2019, Nick yamamamaye muri Australia no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, agera aho ajya atangira ubuhamya ku mateleviziyo.

Ubwa mbere yatangiye ubuhamya kuri televiziyo ni mu 2008, bukaba bwaratumye abenshi mu bakurikirana iyobokamana ku Isi yose bamumenya, ndetse baka barushaho kugira inyota yo kumva ijambo rye.

Ubuzima Nick abamo ntibutandukanye cyane n’ubw’abafite ingingo z’umubiri zose kuko abasha gukora ibikorwa birimo kurambura ibitabo nka Bibiliya yifashishije agasa n’akarenge gato afite, abasha kogera mu rwogero (piscine) rugufi, ndetse abasha no gukina umupira w’amaguru.

nv_soccer_jpg.jpg Abasha gukina umupira w’amaguru

Nick afite umugore witwa Kanae Miyahara bashakanye mu 2012, ubu bakaba bamaze kubyarana abana bane.

17907152-7413787-image-a-1_1567251432223.jpg Nick n’umugore we, Kanae

17907150-7413787-image-m-26_1567248029423.jpg Nick na Kanae babyaranye abana bane

17906862-7413787-image-a-12_1567247438554.jpg Nick abasha gukina n’umuryango we

article-0-1d08fe6e00000578-17_634x657.jpg Umuryango wabo urangwa n’ibyishimo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *