Ubuhamya bwa Uzamukunda Esperance wiciwe umugabo mu maso inyeshyamba zikamusambanya zimwakuranwaho

Sangiza iyi nkuru

Uzamukunda Esperance ni umugore uvuga uburyo yari mu murima arimo guhinga n’umugabo, inyeshyamba zibahingukaho, zihita zica umugabo we abireba, we zisigara zimusambanya, ariko zimusimburanwaho.

Uzamukunda yari mu murima arimo guhingana n’umugabo mu gace ka Kiwanja muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, babonye abagabo babahingutseho bahetse imbunda, banambaye imyenda ya gisirikare.

Avuga ko ako kanya izo nyeshyamba zahise zica umugabo we abireba, na we zihita zitangira kumusambanya zimwakuranwaho. Kubera ko nta muntu wahise amenya ibyababayeho ngo abe yamutabara, yabuze ubufasha amara iminsi ibiri aho mu murima, nyuma aza gutabarwa n’undi mugore witwa Rachel.

Rachel wamusanze aho mu murima ari intere, yashatse uburyo yamuvana aho amujyana ku bitaro bikuru bya Rutchuru (Rutshuru hospital)  aho abaganga bamuvuye agakira.

Ikinyamakuru NewsDeeply gitangaza ko Uzamukunda yabaye muri ibyo bitaro, aho akiriye asubira mu rugo, nabwo ibibazo yahasanze asanga bisa nko kumufata ku ngufu ubugira kabili.

Ubwo yatahaga mu rugo i Kiwanja, sosiyeti yamuhaye akato, umuryango uramwanga ndetse unamwangira kuba yakongera kuba yashaka undi mugabo, nyuma y’umwaka umwe n’igice ibyo bibaye, avuga ko yumva afite ipfunwe n’agahita mu mutima we nyuma yo gusambanywa ku ngufu n’abantu benshi batandukanye atanazi.

Iyi nkuru ya Esperence, ni kimwe mu bimenyetso ry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ngo rikomeje kugaragara muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane ngo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Kiwanja ni agace kari hafi ya pariki ya Virunga, ngo ibarizwamo umubare munini w’inyeshyamba zica abaturage, zigasahura, zigafata abagore n’abakobwa ku ngufu,…

Hortense Kalamata, uhagarariye umuryango w’abanyamategeko ushinzwe guharanira uburenganzira bw’abagore bahohotewe ndetse no kubagira inama nyuma y’iryo sanganya, avuga ko ihohotera rishingiye ku gitsina ryiyongereye cyane. Ngo kuva impunzi z’Abanyarwanda zakwinjira muri Congo mu 1994, ngo hakomeje kubaho intambara z’urudaca, ari nako havuka n’imitwe y’inyeshyamba irimo na FDLR. Iyi mitwe y’inyeshyamba ngo ikaba ifata abagore ku ngufu, mu gihe gifatwa nk’icyaha gikomeye cy’intambara.

Kalamata avuga ko nubwo bwose bafasha abagore, bagira ikibazo cy’uko gufatwa ku ngufu abagore batagitangaza kuko bifatwa nka kirazira, bakabigumana mu mitima yabo banga ko sosiyeti ibimenya ikabaha akato.

Uzamukunda avuga ko ubwo Rachel yamaraga kumufasha yamusigiye amadolari ya Amerika 50, aho atangiriye gutora agatege atangira umushinga wo gukora  chikwangue [ubugari bukorwa mu ifu y’imyumbati].

Agira ati “Ibicuruzwa byanjye mbigurisha mu isoko ryo muri karitiye i Kiwanja, rimwe na rimwe nkunze kugira abakiriya benshi baba baturutse i Goma baje kungurira, bakanzanira amafaranga”.

Aho atuye, Uzamukunda aturanye n’undi mugore w’imyaka 61 y’amavuko witwa Mapendo Speciose, na we ngo ubwo bari mu murima bahinga, babonye inyeshyamba za FDLR zibahingutseho, umugabo we afatwa bugwate, naho Speciose afatwa ku ngufu n’izo nyeshyamba.

Speciose ati “Imyaka ibiri n’igice irashize ntazi aho umugabo wanjye yagiye, nkeka ko zahise zimwica”.

Akomeza avuga ko na we nyuma yo gufatwa ku ngufu, abaturanyi, inshuti n’umuryango bahise batangira kumuha akato, gufatwa ku ngufu bikaba bifatwa nk’umuziro mu gace kabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *