Ubuhamya: Uburyo Col. Mutarambirwa yigobotoye ingabo za FDLR

Sangiza iyi nkuru

Colonel Mutarambirwa Elie, yavuye imuzi ubuzima yabayemo mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), agaragaza uburyo babeshywe ko bazafashwa gutera u Rwanda akiri muri FDLR ariko yabona bitagishobotse agafata umwanzuro wamuhinduriye ubuzima.
Kuri ubu Mutarambirwa uvuka mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rutunga ni Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe (RDRC). Nubwo yari afite abo yayoboraga mu mashyamba ya Congo, yafashe umwanzuro wo kubasiga abashaka nyuma yarageze mu gihugu ku buryo mu basaga 650 yari ayoboye mu ibatayo (battalion) yafashije abarenga 300 gutahuka basubizwa mu buzima busanzwe.

colonel
Mutarambirwa Elie ni Komiseri muri RDRC ushinzwe Intara y’Amajyaruguru

Komiseri Mutarambirwa Elie yagaragaje ko imwe mu mpamvu zatumye afata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda ari uko yabonaga FDLR nta murongo w’ibyo irwanira ifite, ndetse na Congo ikabigarama ku munota wa nyuma.
Yangiye muri aya magambo: Nasezerewe muri 2011 nkaba naravuye muri FDLR mu 2010 nturutse muri Kivu y’Amajyaruguru. Nari mfite ipeti rya Lieutenant Colonel, nkaba narayoboraga inite (unité) yo ku rwego rw’ibatayo (battalion). Buriya twasubira inyuma mu mateka. Njye nahoze mu gisirikare bitaga Ex FAR aho intambara yo mu 1990 yateye niga mu ishuri rikuru rya Gisirikare bitaga ESM hano i Kigali; mu 1994 dutsinzwe byabaye ngombwa ko duhunga tujya hanze tugezeyo twagumye n’ubundi mu bintu bya gisirikare cyane. Nahungiye muri Kongo mu gace k’Amajyepfo ya Kivu (i Bukavu), hanyuma dukomeza gukora mu bintu bya gisirikare turi mu nkambi. Nabaye Komanda (commandant) w’ikompanyi, nza kuba ushinzwe ibikorwa (operation) mu ibatayo nabwo ntibyaduhira turakomeza tuza kwibona muri Kongo Brazzaville aho twahamaze umwaka n’igice. Mu kwezi k’Ukwakira 1998 ni bwo twavuyeyo tugaruka muri Kongo Kinshasa kurwana tuje gufasha Kabila (Laurent Desiré) nawe wavugaga ko azadufasha tugataha mu Rwanda. Urumva muri izo nzira zose twagendaga dufata abasirikare tuvangavanga utavuga ngo ni abasirikare bahuje imyumvire. Ubwo njye naje gukomeza njya za Katanga muri Kivu y’Amajyepfo, njya za Masisi (mu majyaruguru) ari na ho navuye njya za Rutchuru nerekeza mu Rwanda ntahutse.
Asobanura uburyo yafashe icyemezo cyo gutaha akava muri FDLR:
Ati “ Ugiye gutegura kuvamo ukababwira ko ugiye byagutera ikibazo. Bashobora no ku kwica icyo ni icya mbere; icya kabiri kuba mwaragiye iyo mwese atari abantu watoje ngo ubihere umurongo bashobora kukuvamo. Icyo gihe njyewe abasirikare nabanaga na bo nabasize iyo muri Rutchuru ariko nyuma naje gukora ibikorwa byo kubagaruza bose barataha dukoresheje itumanaho no mu bundi buryo bwose bushobotse, mu ibatayo nari mfite nk’abantu 650, ndumva hamaze gutaha nk’icya kabiri, abarenga 300 bose baratashye. Kandi si n’abo bonyine gusa n’abandi bose bumvise ko natashye bagiye batahuka kuko nagiye mba mu matsinda y’ingabo anyuranye, abumvise ubutumwa natanze bose bagiye batahuka. Ngira ngo wumvise nko mu 2012 umusirikare watahukanye imbunda ya Gatiyusha (Katyusha), uwo yari umusirikare twabanaga iminsi yose yumvise ubutumwa bwanjye ahita atahuka avuga ngo na komanda wanjye yatashe”…
UMAsobanura uburyo bafashije Kabila n’uwo barwanaga nawe:
M u 1998, havutse ikibazo hagati ya Laurent Desiré Kabila n’abanyekongo hagati yabo havuka imitwe myinshi cyane imwe bitaga za RCD yarwaniraga muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, haza umutwe wa Jean Pierre Bemba bitaga MLC wavuye muri Equateur n’indi igiye itandukanye.
Ariko muri iyo RCD, bavugaga ko ifashwa n’u Rwanda. Ubwo rero aravuga ati ‘namwe mugomba kuza mukamfasha tukarwanya iriya RCD ifashwa n’u Rwanda nitsindwa ubwo muzahita munakomeza murwana nzabafasha.’ Twaje kubafasha guhashya abanzi babo noneho tukazakomeza. Icyo gihe ndumva twari kumwe n’abasirikare b’ibihugu byinshi bya SADC ( Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo), harimo aba Zimbabwe, aba Angola n’aba Namibia, Abarundi ba CNDD-FDD, n’Abanyekongo. Ubwo twari muri Katanga, bagenzi bacu babaga muri Kasai (Mudji- Mai) abandi bari muri Equateur. Kongo yo twari tuzi ko tuyifashije. Nyuma rero baje kugirana amasezerano ya Lusaka n’abari barasigaye mu burasirazuba ubwo na twe turasigara twihuza dutyo. Nkatwe tukiri mu gice cya Kinshasa muri Guverinoma, uwari Komanda wacu yari General Ntibiragabo Aloys, umwungirije yari Renzaho Tharcisse ufungiwe Arusha. Noneho abo mu burasirazuba bo babanaga na Gen. Rwarakabije. Nyuma rero abo mu burengerazuba no mu burasirazuba baje guhura bakora umutwe umwe.
Na bwo nsubiye inyuma gato mu mateka ya FDLR burya bakunda kujijisha cyane, ku itariki ya 1 Gicurasi mu 2000 hari inama yabereye i Lubumbashi ni bwo FDLR yashinzwe, ariko iriya taliki ni bwo twavuga ko yashinzwe mu buryo buzwi. Kubera ko twari turi muri Guverinoma ya Kongo, batwitaga ‘forces speciales’ (ingabo zidasanzwe). Abo mu burasirazuba babitaga ‘Allure’ urumva ko bose bagombaga kuvamo izina rimwe kuko bari bashyize abo barwanyi ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, bagombaga gushaka irindi zina risiba iry’abaterabwoba, FDLR ibaho gutyo. Njye navuyemo mu 2010 ni ejo bundi.
Ati hari impamvu yatumye ntahuka
H ari impamvu nyinshi zabinteye; iya mbere ni mpuzamahanga. Kuvuga bati FDLR iyi saha irakora nk’Umutwe w’Iterabwoba, irica abaturage, kubera izo mpamvu turayisaba ko yakwitandukanya n’ubugizi bwa nabi bakabivamo cyangwa amaherezo bakazabibazwa. Ariko wanareba ugasanga ibyo bakora ari uguhohohotera abaturage.
Icya kabiri intambara ntabwo yari igifite umurongo nyawo. Mbere tuva za Kinshasa twari dufite ibikoresho by’intambara byinshi cyane, na Guverinoma idufasha byose. Byageze aho noneho dusa nk’aho nta muntu n’umwe utuvugira na guverinoma ubwayo iturasagura. Kongo uyu munsi twarabanaga tugakorana ariko ejo bakaduhinduka, babona habaye akandi kantu gato bakongera bakatugarukira. Iyo Congo ihuye n’ibibazo ishaka ba bantu bose bari abanzi bayo igakorana na bo yaba igize umutuzo gakeya ikabahiga. Rero intambara za buri sogonda…
Icya gatatu ni ikibazo gikomeye muri FDLR cy’amacakubiri y’amoko, n’ay’uturere. Ubundi mu mateka ya kera wasangaga bavuga ngo [aba] Kiga, Nduga…. Nkatwe twavaga i Kigali ntitwagiraga aho duherera, twari mu bintu by’urwikekwe.
Icya kane, hari ibintu njye ntemeraga bagenderaho by’ubuhubili (ubuhanuzi), bakavuga ngo beretswe ibintu bigiye kuba. Ntabwo wapfa kubyemera n’ubundi utarabikuriyemo. Kwari ukugira ngo babone uko bafata abasirikare babagumane. Barababwiraga bati ‘mu kwezi kwa kane twateye twatashye, mu mwaka utaha na bwo bati ‘twatashye’, bagahora muri ibyo ugasanga ntaho biganisha. Ibyo byose ni byo byagiye bidushyiramo ibitekerezo byo kuva mu mashyamba tukitahira. Muri 2008 hari intambara yabaye ya Laurent Nkunda nabonaga ikomeye cyane ubwo rero mpita mfata icyemezo ko najyana umugore n’abana banjye babiri muri Uganda kuko ari ho hari hanyoroheye. Nageze mu Rwanda i Mutobo mpita mbahamagara baraza; abo bana biga mu mashuri abanza, umugore yiga muri Kaminuza.
Ibitero yarwanyemo bikomeye
Wenda ibyo mu 1994 byo ni byinshi kuko njye nabaye mu gace ko mu Mutara kabayemo intambara ikomeye cyane turwana n’Inkotanyi. Ubwo nyuma muri Congo, intambara zagiye zibamo ntabwo zari zikomeye cyane kubera ko twarwanaga tuvamo. Twarwanye intambara nyinshi. Twarwanye dufasha Mobutu, arahirima; ahirimye twageze i Brazzaville hari abahise bajya kurwana intambara yaho bashyiraho Denis Sassou Nguesso, ubwo turakomeza turagaruka dufasha Laurent D. Kabila; apfuye Joseph Kabila twamufashije igihe gitoya na we araduhiga turarasana. Intambara zikomeye twabonye zabaye muri Katanga na Kasai kuko ari ahantu hari ibintu by’amabuye y’agaciro cyane kandi bose ni ho bashakaga. Ahantu twabaga nta mihanda yahabaga, yari amashyamba atsitse, habagamo n’imigezi imena mu mugezi mugari wa Congo. Twambukaga dukoresheje uburyo bw’amato, Abanyekongo baratwambutsaga tukabaha ibyo dufite. Iyo uhunga ntabwo ubanza kubanza ngo ndahungira he? Tuva mu makambi hari abagiye muri Angola, bagera Zambia, twe dukomeza Brazzaville, abandi bakomeza Centrafrique, hari n’abagiye mu Majyepfo ya Sudani, Uganda yo nta wapfaga kujyayo kuko twakekaga ko ari aho abaduteye baturutse.
UMAgereranya ibyo yasanze mu Rwanda n’ibyo mu mashyamba
Naje mu Rwanda nk’umuntu utashye mu gihugu, nta muntu n’umwe navuganye na we, mfashe icyemezo gusa nti ‘ibya FDLR mbivuyemo nigarukiye mu Rwanda. Njyewe numvaga nkurikije amateka yanjye mu Rwanda nzabaho nk’uko Abanyarwanda babaho. Niba hari n’ikibazo wenda nazagira napfaga kuba nafashe icyemezo ko ntashye nta kindi. Nakiriwe bisanzwe ndangiza ingando, nkiyirangiza nahise njya muri za misiyo hanze muri Zambia, Malawi n’ibindi bihugu byose gushishikariza abandi gutahuka. Nagarutse nkora indi mirimo itandukanye hano mu mujyi wa Kigali, nyuma ubuzima burakomezana giye no mu butumwa bwa Loni muri Haiti mu rwego rw’abacungagereza (RCS). Namaze igihe gito bahita bangira Komiseri.
Hanze ho bavuga ko iyo babonye umuntu bamufata amajwi bakamwica cyangwa bakamufunga ariko washyira mu gaciro ugasanga nta shingiro bifite kuko ababivuga bose bafite imiryango hano mu Rwanda.
Icyo abwira abakiri mu mashyamba
A banyamahanga barabashuka. Bariya usanga bakomeza kubabeshya ngo tuzabafasha mukore ibi, ariko ubundi bagombye gufata icyemezo nk’Abanyarwanda ntibite ku byo amahanga ababwira ngo amahanga ni amwe kandi bashaka kubata mu mwobo bagombye kuza kwiyubakira u Rwanda. Umunyamahanga we aba afite imishinga ari gushyira mu bikorwa.
UM: Murakoze cyane.
M.E: Murakoze namwe turabashimiye.
Ivomo:Imvaho
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *