Ubuhanuzi kuri Operation simusiga ku bakuru b’amatorero n’amadini

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 30 Werurwe 2020, guhera mu masaa saba ntabwo nigeze mbona ibitotsi. Si ukubera kawa nyinshi nari nanyoye ahubwo ni ubutumwa bwangezeho bwantwaye umwanya kugira ngo mbusobanukirwe neza. Narabwumvishe kandi mbubonesha n’amaso.

Icyo bwanyeretse n’icyo bwambwiye

Ubu butumwa bwanengaga bamwe mu banyamadini n’amatorero n’abashumba babo badashobora gufasha abakirisito babo kandi babifitiye ububasha, babitse ibigega by’imyaka bitanze mu bihe bitandukanye ndetse konti za banki zuzuye amafaranga.

Nabonye amashusho y’abana basengera mu matorero yabo, baririmba mu makorali ndetse bamwe bafite inshingano muri aya matorero. Aba bana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bakagera aho babura amafaranga yo kwishyura ‘minerval’, abandi bakabura impuzankano bambara, kandi mu bigega by’itorero hari uburyo bwinshi bafashwamo, bakiga neza nk’abandi.

Amashusho yakomeze kunyereka uburyo aba bitwa ‘abakozi b’Imana’ basahura wa musaruro abakirisitu batanze, maze bakawugurisha bakifashisha amafaranga bahawe mu bijyanye n’imishinga yabo bwite yunguka. Bafata amafaranga y’itorero kandi bakayaya nk’abatarayavunikiye nyine, bafite ubushobozi, bakirengagiza abanyantege nke basengana.

Nabonye kandj uburyo abayoboke b’amatorero n’amadini bizera ko amaturo aguruka akajya ku Mana, nta mwana w’umuntu wayakoraho, kandi nabo mu kuyabaka bakabafatiranyiriza kuri iyo myumvire iri hasi, si ukuyatanga bagasukiranya (aho baba bayakuye hose).

Amajwi yaje mu buryo buteye ubwoba [yavugiraga mu gutwi kumwe] yambwiraga ko ubundi amadini n’amatorero yakagize uruhare mu mibereho y’abaturage cyane cyane banaheye kubayasengeramo, urebye inyungu ziturukamo zungura cyane abashumba bayo; amajwi akabita ‘ababaruramari’ aho kuba ‘abashoramari’.

Operation nyirizina

Iyi operasiyo ikomeye cyane yakozwe n’ab’inzego zishinzwe umutekano bose, bitwaje intwaro zigezweho. Bari bafite umuvuduko nk’uwa ba baparakomando tubona muri filime zigezweho. Mu mashusho n’amajwi, navumbuye ko ikibagenza ari ukugenzura imitungo ndetse n’amamiliyari y’amafaranga aya matorero atunze. Ni nde wabiberetse? Byose babyeretswe n’abashumba b’amatorero atandukanye, utashoboye kubibereka bamutaye muri yombi mu modoka isa na ‘Panda Gari’.

Nigize umunyamakuru maze negera umwe muri aba ba ‘Afande’, mubaza imbarutso y’iyi Operasiyo, n’ijwi riri hejuru ambwira za zindi neretswe n’izo nabwiwe haruguru. Yambwiye ko basanze aho kugira ngo amatorero amwe azamure imibereho y’abaturage, afite uruhare mu kubasubiza inyuma.

Nakomeje kumubaza n’ubwoba bwinshi ariko buvanze n’amatsiko cyane ko ari ikintu kidasanzwe kumva amadini yakoreweho ‘operasiyo’, maze ampa ingero z’amatorero yabaye intandaro y’amakimbirane mu ngo; bitewe n’amategeko aziguye n’ataziguye yo gutura amaturo atandukanye ndetse n’icya cumi cy’umusaruro cyane cyane uturutse ku bikorwa by’ubuhinzi. Yampaye urugero rw’umugore wacunze umugabo we atari mu rugo, maze aterura ibiro 30 by’ibishyimbo, abijyana ku rusengero, ngo umugabo we yaraje bararwana. Yampaye urundi rw’umugabo wagurije mugenzi we amafaranga 20,000 y’ubwitange, barashwana ubwo yayamwishyuzaga akayabura.

Yambwiye ko hari ibikorwaremezo aya matorero n’amadini byubatswe ku ruhare rwose rw’abayoboke nk’amashuri, hoteli, kaminuza n’ibitangazamakuru; byose byinjiza akayabo ariko inyungu ntizisangirwe. Ngo icyo bashakaga ni ukumenya aho aka kayabo gaherereye, icyo kakoreshejwe cyangwa se kazakoresha.

Operasiyo yakorewe mu gihugu hose, buri tsinda (Squad) ry’abakomando baryohereza kuri buri rusengero rufatwa nk’icyicaro, itwara igihe kingana n’icyumweru. Byarangiye basanze mu bubiko bwa hafi bw’amatorero ndetse no kuri za konti z’abayobora amadini harimo amamiliyari n’amamiliyari; yagaburira umubare munini w’abaturage, yakubakira benshi, yakwigisha abana benshi ndetse yewe yakubakira n’abashumba baya matorero inzu nziza.

Yanditswe na: Prophète Iduhozahijisho

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Ubuhanuzi kuri Operation simusiga ku bakuru b’amatorero n’amadini
    Reka nkunganire.Aba biyita “abakozi b’Imana”,nubwo babeshya abayoboke yuko ibyacumi n’amaturo batanga bijya ku Mana,bayakoresha ibintu bikurikira:Ngirango uzi amaduka na Etaje biri ku Giporoso bya Anglican Church.Uzi amashuli n’ibitaro by’amadini byuzuye hose mu Rwanda.Nabyo babikuramo amafaranga menshi.Uzi Apotre Mas…uherutse kugura imodoka ya 90 millions.Cyangwa Apotre Gitw…Paul ujyana umugore we kubyarira muli Amerika,abana be bakajya kwiga muli Amerika.Uribuka ko aherutse kubeshya ngo Imana yamweretse ko Umuhungu we azaba president wa Amerika.Izi ngirwa “bakozi b’Imana”,ni MAFIA iba yitwaje bible.Wa mugani ni “Ibirura byambara uruhu rw’intama” nkuko Yesu yavuze.Ikimbabaza ni abayoboke babo bayobora buhumyi bakemera.

    1. Ubuhanuzi kuri Operation simusiga ku bakuru b’amatorero n’amadini
      Ntawe uragira izo adakama.Bamwe muli bo babaye ba Billionaires.Urugero ni Pastor BUSHIRI wo muli South Africa.Yesu nagaruka ku Munsi w’Imperuka,azaheraho ku bakuru b’amadini arimbura,hamwe n’abayoboke babo.Kubera ko bible idusaba gusohoka mu madini y’ikinyoma.Ngo nitwanga kuyavamo,Imana izaturimburana nayo kuli uwo munsi.

      1. Ubuhanuzi kuri Operation simusiga ku bakuru b’amatorero n’amadini
        Abo bayobozi mubareke igihe kiraje babone ibihembo byabo.

      2. Ubuhanuzi kuri Operation simusiga ku bakuru b’amatorero n’amadini
        Abo bayobozi mubareke igihe kiraje babone ibihembo byabo.

    2. Ubuhanuzi kuri Operation simusiga ku bakuru b’amatorero n’amadini
      Ntawe uragira izo adakama.Bamwe muli bo babaye ba Billionaires.Urugero ni Pastor BUSHIRI wo muli South Africa.Yesu nagaruka ku Munsi w’Imperuka,azaheraho ku bakuru b’amadini arimbura,hamwe n’abayoboke babo.Kubera ko bible idusaba gusohoka mu madini y’ikinyoma.Ngo nitwanga kuyavamo,Imana izaturimburana nayo kuli uwo munsi.

    3. Ubuhanuzi kuri Operation simusiga ku bakuru b’amatorero n’amadini
      Wowe urabyanze se?wayifashe iyo bibiliya nawe ukamera nkabo

    4. Ubuhanuzi kuri Operation simusiga ku bakuru b’amatorero n’amadini
      Wowe urabyanze se?wayifashe iyo bibiliya nawe ukamera nkabo

  2. Ubuhanuzi kuri Operation simusiga ku bakuru b’amatorero n’amadini
    Reka nkunganire.Aba biyita “abakozi b’Imana”,nubwo babeshya abayoboke yuko ibyacumi n’amaturo batanga bijya ku Mana,bayakoresha ibintu bikurikira:Ngirango uzi amaduka na Etaje biri ku Giporoso bya Anglican Church.Uzi amashuli n’ibitaro by’amadini byuzuye hose mu Rwanda.Nabyo babikuramo amafaranga menshi.Uzi Apotre Mas…uherutse kugura imodoka ya 90 millions.Cyangwa Apotre Gitw…Paul ujyana umugore we kubyarira muli Amerika,abana be bakajya kwiga muli Amerika.Uribuka ko aherutse kubeshya ngo Imana yamweretse ko Umuhungu we azaba president wa Amerika.Izi ngirwa “bakozi b’Imana”,ni MAFIA iba yitwaje bible.Wa mugani ni “Ibirura byambara uruhu rw’intama” nkuko Yesu yavuze.Ikimbabaza ni abayoboke babo bayobora buhumyi bakemera.

  3. Ubuhanuzi kuri Operation simusiga ku bakuru b’amatorero n’amadini
    Ibihe tutimo birakomeye, ibirura bizarusha kuba nyinshi, umusaruro w’ubukristu ube muke. Yezu yabajije intumwe at I”aho mu maza y’umwana w’umuntu ukwemera kuzaba kugihari”, mu ntumwa ze habuze umusubiza.

    Igihari, uko imyaka izagenda iza , abantu bazagenda bagushwa n’abashumba, bakabona ko ubayoboye yatannye kandi ari umubeshyi, babone ko n’ubundi Imana yababwira idahari cyangwa she ari baringa, maze bisubirire mu byo bahozemo batarabatizwa. Abasazigara mu itorero , abenshi bazajya bajya ari nka sortie cyangwa akaruhuko ka weekend bagiyemo, mbese ari ambiance ariko nta kuri n’ukwemera n’ukwizera bibarimo.

    Yezu azagararuka , abantu bibera muri iyo ambiance y’uburyarya n’ubutiriganya bw’amako yose, umurengwe w’abakire warabaguye ifutu, uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa hose (abatiganyi barahawe rugari hose, imyambarire n’imyitwarire idahwitse imbere y’Imana yarahawe rugali, mbese nko mu gihe cya Nowa nko Bible ibivuga.

    Leta kubyinjiramo ni byo ariko ntacyo izabikoraho wakwetse nijya ikontorora amakonti yabo , ayo mafaranga bakayatangira imisoro bityo wa mukristu watanze akamugarukira mu bikorwaremezo leta ikora.

  5. Ubuhanuzi kuri Operation simusiga ku bakuru b’amatorero n’amadini
    Seburo:Umwizera utanga gusa ntasobanuze ngo amenye ibyo yitanga icyo bikora,nawe azahanirwa ubwo bujiji yagize.
    Aho kubiha ba rusahuriramunduru,byaruta akabifashisha umuturanyi we ubabaye.

  6. Ubuhanuzi kuri Operation simusiga ku bakuru b’amatorero n’amadini
    Seburo:Umwizera utanga gusa ntasobanuze ngo amenye ibyo yitanga icyo bikora,nawe azahanirwa ubwo bujiji yagize.
    Aho kubiha ba rusahuriramunduru,byaruta akabifashisha umuturanyi we ubabaye.

  7. Ubuhanuzi kuri Operation simusiga ku bakuru b’amatorero n’amadini
    Pastor urambwira umugati untegereje mu ijuru Kandi uwawe uliho uwulira hano kuisi

  8. Ubuhanuzi kuri Operation simusiga ku bakuru b’amatorero n’amadini
    Pastor urambwira umugati untegereje mu ijuru Kandi uwawe uliho uwulira hano kuisi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *