Ubwo Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yabonanaga n’abahanzi kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Werurwe 2019, yabibukije ko aribo musingi wo kubakiraho u Bushinwa butera imbere, kubera inganzo yabo ivoma ibihangano mu baturage.
“ Ubuhanzi bwose bugomba gushingira ku muturage, we buvomamo ibihangano. Inganzo idakura mu baturage iragimba ikazima”. Aya ni amwe mu magambo ya Jinping.
Ni mu gihe muri iki gihugu hari kuba inama ngishwanama ya 13 y’ishyaka riri ku butegetsi, ihurirwamo n’abategetsi banyuranye bari mu buyobozi bw’ishyaka PCC.
Mu ntangiriro y’iyi nama, Perezida Jinping yahisemo kuganira n’abahanzi, mu gihe hari hitezwe ko ibiganiro by’ikubitiro bivuga kuri politiki, ubukungu cyangwa inganda.
Benshi batunguwe no kubona Jinping ahitamo kugirana ibiganiro n’abahanzi, abanyabugeni, abafilozofe, abo mu bigo ndangamuco, abaririmbyi, abanditsi, abacunga inzu ndangamurage, abakina amafilimi, ba byenda gusetsa. Bamugezaho ibibazo bahura nabyo mu kazi kabo.
Nkuko bisobanurwa na Wang Botao, umunyamakuru wa Televiziyo CGTN ishami ry’igifaransa, ngo Jinping afata abahanzi nka “Abubatsi b’imizi y’igihugu, bagacura roho z’abaturage”, ashaka kuvuga ko bafite uruhare runini mu iterambere ry’Ubushinwa.

Mu magambo Jinping akunda kuvuga, yitsa ku baturage no ku ruhare rw’abahanzi mu kubaka imitima y’abaturage; yerekana ko igihugu kitabaha agaciro kitagira abaturage bazima, kandi kitagera ku iterambere rirambye. Ahora agaruka ku magambo atatu, ariyo umuturage, intumbero na roho.
Dore amwe muri ayo magambo:
“ Ubusosiyalisiti mu mboni nshya y’u Bushinwa, bwinjiye mu ntumbero nshya. Abakora ubuhanzi n’ubugeni rero bagomba guharanira ko icyo cyerekezo gisakara hose mu bihe byose, bakacyandikaho, bakakiririmba”.
Aha aba akomoza ku cyerekezo igihugu cyihaye kuva mu 2012 aricyo asaba ko ubuhanzi bwose bugomba kubakiraho. Muri icyo cyerekezo, Ubushinwa bwihaye intego y’ikinyejana yo kugira umuturage ubayeho mu buryo buringaniye, udakennye.
Akongera ati “Igihugu, abaturage ntibishobora kubaho bitagira impagarike. Umurimo w’abahanzi, abanyabugeni, abanditsi n’abafilozofe ugomba gushingira ahanini mu gucura, kurema, kubaka imizi na roho z’abaturage”. Aha niho asobanura impamvu abahanzi bagomba kubaho.
Muri rusange Jinping asaba abahanzi gufasha buri mushinwa kugira inzozi, kandi agaharanira kuzazikabya. Bagahora bashyize imbere umuturage mu bihangano byabo, bikaba intero n’inyikirizo. Uko niko abona impamvu yo kubaho kw’abahanzi, anabereka ko igihugu kibategerejeho byinshi cyane.
Urwego rw’ubuhanzi mu Bushinwa bwiganjemo kwandika ibitabo, gukina amafilimi , amasiporo njyarugamba, ubugeni no kuririmba,…



