fzkcwwjx0aex7s-.jpg

Ubuhinzi bukwiye guhaza Abanyarwanda bugakorwa hanitegurwa guhangana n’ibibazo bishobora guturuka hanze – Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kurahiza abayobozi bashya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ubuhinzi bw’u Rwanda bukwiye kugera ku rwego rwo guhaza Abanyarwanda kandi bugakorwa hanitegurwa guhangana n’ibibazo bishobora guturuka hanze bituma ibiribwa byabura ku masoko.

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 02 Kanama 2022 nibwo umukuru w’igihugu yakiriye indahiro za ba Minisitiri Eric Rwigamba ugiye kuyobora Minisiteri Nshya Ishinzwe Ishoramari rya Leta, n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi bw’ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse, mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko.

fzkcwwjx0aex7s-.jpg

“Ubuhinzi biravugwa kandi biranazwi ko ari inkingi ikomeye ku bukungu bw’Igihugu n’ubuzima bw’abaturage, ariko bukaba bukwiye guhinduka bukabyazwa umusaruro uhagije kugira ngo Igihugu gikomeze kwihaza mu biribwa, kandi hitegurwa ibyabuhungabanya igihe cyose”, uyu ni Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa.

Yakomeje agira ati “Ntabwo tugomba guhora twibutswa izo nshingano kubera ko habayeho ibibazo bitugiraho ingaruka, ahubwo bikwiriye kuba ari intego yacu mu kwihaza no kuba twahahirana n’ibindi bihugu”.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko hakoreshwa amahirwe aboneka mu muryango w’ibihugu bya Afurika byishyize hamwe ngo bicuruzanye bikora ishoramari hagati yabyo, ku buryo bwihuse kandi bufite inyungu mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibiribwa na serivisi zijyana na byo.

fzkcwwkwaaqexac.jpg

Kugirango ibyo bigerweho, Perezida wa Repubulika yavuze ko bizasaba buri wese gukora ibyo ashinzwe, n’ibyo Abanyarwanda bose bahuriyeho bakabikora mu buryo bwose bushoboka, kandi buzira amakemwa kuko ari bwo bigira inyungu zisumbuye.

Ati “Ndizera ko inzira y’ubusamo itagira akamaro n’iyo yaba hari uwo yungukiye, kuko iyo nzira ibyayo bitaramba. Dukore ibishoboka byose dukore neza kuko ibyihuse bigira abo biramira, iyo bitinze hari ababigwamo”.

Yasabye inzego n’abayobozi bose gukorana no kuzuzanya kugira ngo ibikorwa byiyongere kandi bakibuka ko iteka bakorera Abanyarwanda, kandi ko hazajya harebwa uko bikorwa n’uko byanoga.

Perezida Kagame yaboneyeho gusaba abayobozi bashya barahiye, gukomeza inzira kuko n’ubwo hari ibibazo, n’uburyo bwo kubikemura buhari.

Perezida wa Repubulika kandi mu ijambo rye yatangaje ko mu buryo budatinze, ibigo bimwe bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera kugira ngo birusheho gutanga umusaruro uhagije Abanyarwanda.

Yavuze ko minisiteri nshya y’ishoramari rya Leta izareba uko ibigo bya Leta bicungwa neza, ndetse amaherezo kuri bimwe bikegurirwa abikorera, mu bice bibiri vuba na bwangu nta gutegereza, kuko akazi ka Leta atari ukujya mu bucuruzi n’ibisa nkabyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *