Ubuholandi bukomeje kugaragaza ubushake bwo gukorana n'u Rwanda mu iterambere

Sangiza iyi nkuru

 
Umubano w’u Rwanda n’Ubuholandi ukomeje kuvomererwa, kuri ubu igihugu cy’Ubuholandi cyateye u Rwanda inkunga ingana n’amayero miliyoni 30 azafasha mu kuzamura imibereho y’abaturage iganisha ku iterambere.
[ad id=”44145″]
Amasezerano yo gutanga iyo nkunga no kuyakira yashyizweho umukono na minisitiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda, Amb Gatete Claver n’Amabasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, , Frédérique de Man.
Minisitiri w’imari n’igena migambi yavuze ko aya mafarabga azafasha u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo kwihaza mu biribwa, guteza imbere icyaro n’ibindi bigamije kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.
Amb. Gatete Claver yagize ati “Iyi mpano u Rwanda rubonye izakoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere abaturage binyuze mu kubegereza ibikorwa remezo bitandukanye mu turere batuyemo.”
Biteganyijwe ko mu gukoresha iyi nkunga buri karere ari ko kazagena ibyo kifuza ko byakorwa bijyanye n’ibikenewe byafasha abagatuyemo
Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda we yatangaje ko igihugu ahagarariye kizakomeza gushyigikira u Rwanda mu bikorwa by’iterambere hibandwa ku byiyemejwe muri gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS 2)
[ad id=”44145″]
Umubano w’u Rwanda n’Ubuholandi ukomeje kuba mwiza mu rwego rw’ubukungu no mu butabera nyuma y’aho iki gihugu cyakomeje kugaragaza ubushake bwo gukurikirana bamwe mu banyarwanda bakihishemo basize bakoze Jenoside mu Rwanda kikabohereza bagacibwa imanza
Mu rwego rw’ubukungu, Ubuholandi bwakomeje kugaragaza ubushake bwo gukorana n’u Rwanda mu mishanga igamije kuzamura ubukungu cyane cyane mu buhinzi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *