samuel.png

Ubukwe bwa Areruya Joseph bwabaye nyuma y’amezi abiri busubitswe

Sangiza iyi nkuru

Ubukwe bw’umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda y’amagare na Benediction Ignite Club, Areruya Joseph n’umukunzi we, Uwera Josephine bwabaye nyuma y’igihe gikakaba amezi abiri busubitswe.

Uyu muhango wabaye mu mpera z’iki cyumweru gishize, aho bombi basezeraniye imbere y’Imana mu karere ka Kayonza.

Ubukwe bwa Areruya na Uwera kandi bwitabiriwe n’inshuti zabo zirimo abakinnyi bagenzi be barimo Mugisha Samuel.

samuel.png

Ubukwe bwa Areruya na Uwera bwagombaga kuba tariki ya 6 Gashyantare 2021 ariko busubikwa bitewe n’ingamba guverinoma y’u Rwanda yari yafashe zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho nta wari wemerewe gukora ubukwe.

Amafoto: Kigali Today

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ubukwe bwa Areruya Joseph bwabaye nyuma y’amezi abiri busubitswe
    Ibitubaho tubigiramo uruhare ubu impano yawe yo kunyonga igari utahukana ibikombe ihise irangirira aha kandi warugishoboye. None wihaye kujya mubyo kubaka ibyirirwa bicumba bikara bishya . Pole musore niwowe wirangije (wisenye) wari kuba uretse gushaka. Ubu ikiye kuzakurikiraho nukuzajya wicuza

  2. Ubukwe bwa Areruya Joseph bwabaye nyuma y’amezi abiri busubitswe
    Ibitubaho tubigiramo uruhare ubu impano yawe yo kunyonga igari utahukana ibikombe ihise irangirira aha kandi warugishoboye. None wihaye kujya mubyo kubaka ibyirirwa bicumba bikara bishya . Pole musore niwowe wirangije (wisenye) wari kuba uretse gushaka. Ubu ikiye kuzakurikiraho nukuzajya wicuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *