Ambasaderi w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye (UN), Vassily Nebenzia, yasohotse mu nama y’akanama gashizwe umutekano itarangiye, abitewe n’uburakari.
Iyi nama yabereye i New York yigaga ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine imaze amezi atatu arengaho iminsi. Yari yitabiriwe na Perezida w’akanama k’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, Charles Michel.
Charles yafashe ijambo, asobanura ko iyi ntambara yateje inzara mu bihugu bikennye kubera ko ngo ingabo z’u Burusiya zafunze inzira ibinyampeke byanyuragamo kuko nko ku cyambu cya Odessa muri Ukraine, aherutse kuhabona za kontineri nyinshi z’ibinyampeke birimo ingabo zahaheze.
Ibi abona ko byatewe n’ubwato bw’intambara bw’u Burusiya bwoherejwe mu nyanja y’Umukara (Black Sea).
Uretse ibi kandi, Charles yavuze ko ingabo z’u Burusiya zagabye ibitero ku bikorwaremezo by’ubwikorezi, ububiko bw’ibinyampeke, bituma abahinzi babura uko bahinga cyangwa ngo basarure.
Charles imbere y’abari bitabiriye iyi nama bagera muri 15 nk’uko ikinyamakuru The Independent cyabitangaje, yavuze ko ingabo z’u Burusiya zisahura ibinyampeke mu duce zamaze gufata muri Ukraine.
Yagize ati: “Ibi byatumye habaho izamuka ry’ibiciro, abantu bajya mu bukene kandi bihungabanya umutekano w’akarere kose. U Burusiya bwonyine ni bwo bwateye izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa. U Burusiya bwonyine.”
Ariko byaje kugaragara ko amagambo ya Charles yasemburaga Ambasaderi Vassily kuko atararangiza kuvuga, uyu Murusiya yahise asohoka mu cyumba cy’inama.
Charles wari ugifite ijambo, na we yahise abwira Ambasaderi Nebenzia ko asohotse kubera ko adashaka kumva ukuri. Ati: “Wasohoka mu cyumba, bishoke ko byoroshye kutumva ukuri.”
Ariko uyu mudipolomate ubwo yageraga hanze, abanyamakuru bamubajije impamvu yasohotse muri iki cyumba, asobanura ko yari arambiwe ibinyoma bya Charles. Ati: “Ntabwo nari kuhaguma kubera ibinyoma Charles Michel yaje gukwirakwiza.”


