Mu kiganiro Polisi y’u Rwanda iherutse kugirana n’urubyiruko rusaga 600 rwo mu turere twa Gatsibo na Kayonza, Polisi y’u Rwanda yibukije uru rubyiruko ko rugomba kuba nyambere mu kurwanya ibyaha bitandukanye bigenda bigaragara uko u Rwanda rugenda rutera imbere birimo iby’ubujura bw’amatungo, ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni, icuruzwa ry’abantu, n’ihohoterwa ririmo iryo mu ngo, irishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iki kiganiro cyabereye mu cyumba cy’inama cy’Umusigiti wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, abayobozi batandukanye barimo ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Bucyangenda ndetse n’abayobozi batandukane muri utu turere, bose bagarutse ku guharanira icyateza imbere umutekano w’abantu n’ibintu hakorwa ubufatanye ku mpande zombi.
Ku bijyanye n’uruhare rw’urwo rubyiruko mu kubumbatira umutekano, IP Bucyangenda yarubwiye ati:” Umutekano uhatse byose kuko aho utari nta terambere rirambye rishobora kuharangwa. Urubyiruko murasabwa gufata iya mbere mu kuwusigasira; mwirinda kandi murwanya ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko; ibyo mukabikora mutanga amakuru atuma gikumirwa no gufata abagikoze.”
Naho ku ruhande rw’urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza mu nama yabereye mu nzu y’ urubyiruko iri mu Murenge wa Mukarange, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Pierre Bimenyimana yagize ati:”Iterambere n’umutekano birambye bishingira ku gusigasira ibyagezweho; kandi kugira ngo ibyo bigerweho buri wese akwiriye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha aho biva bikagera.”
Mu bundi butumwa bwatanzwe harimo kuba uru rubyiruko rwakanguriwe guhugura urubyiruko rwa bagenzi babo bashobora mu bikorwa binyuranije n’amategeko birimo kunywa ibiyobyabwenge ku buryo bahura n’ingaruka zirimo kuva mu ishuri no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina; hanyuma abasaba kutabyishoramo, bityo abaganirijwe bakaba basabwa kujya bahita batanga amakuru y’ababikoresha n’ababitunda hakiri kare.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Sheikh Kamanzi Jumayine wari uhagarariye iyi ntara mu idini ya Isilamu yasabye urwo rubyiruko ndetse n’abandi bayoboke b’iyi Dini muri iyi Ntara kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu bafatanya n’abandi mu bikorwa bigamije kubungabunga no gusigasira umutekano no kwihutisha iterambere.
Yagize ati:”Umutekano ni ishingiro rya byose. Nk’abandi benegihugu; tugomba kugira uruhare mu gukumira ikintu cyose cyawuhungabanya dufatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


