Uburebure bw’inzara ze bumuha amafaranga amubeshejeho

Sangiza iyi nkuru

Ku isi abantu bagiye baca uduhigo mu bintu bitandukanye bigatuma bamenyekana, umugore witwa Arinda Storm Weaver wo mu mujyi wa Columbus muri Leta ya Uhio, we yabaye ikirangirire kubera inzara ze z’ibirenge atigeze aca kuri ubu zikaba zarabaye ndende ku buryo bigora abamubona kubyiyumvisha. ibi bikaba bimuhesha amafaranga, kuburyo byatumye areka akazi gasanzwe.

Si buri bwoko bw’inkweto uyu mugore yabasha kwambara cyangwa se buri siporo yakora kuko nk’inkweto z’abagore zisa n’izifunganye imbere ntiyabasha kuzambara ndetse no kugenda yihuta ubusanzwe bimubera ingorabahizi.

Gusa n’ubwo hari ababona uyu mugore bakikanga ndetse bakanamuhunga kubera uburebure bw’inzara ze, ku rundi ruhande abandi bamugirira ubwuzu ndetse bakanamwishyurira gufata amashusho y’ibirenge bye.

Uyu mugore w’imyaka 58 y’amavuko yishyurwa akayabo k’amafaranga kuko ahabwa agera ku £11.50 akabakaba Rwf 14,000 kuri videwo y’iminota 10 gusa ku bifuza gufata amashusho y’ibirenge bye bikaba byaranatumye asezera ku kazi aho yari impuguke mu bucungamutungo.

Uretse aya mafaranga akura muri aka kazi yihangiye, uyu mugore anakoresha imbuga nkoranyambaga ze yamamaza inzara ze dore ko ari n’aho yakuye igitekerezo bwa mbere nyuma yo kubona uburyo abamukurikira babyishimiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *