Uburengerazuba: Guverineri Alphonse Munyantwari yatorewe kuyobora umuryango FPR

Sangiza iyi nkuru

Muri iki cyumweru Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Alphonse Munyantwari yashikirijwe ibitabo bikubiyemo amabwiriza n’ibikorwa by’umuryango FPR Inkotanyi wagehezeho mu myaka yashize, ndetse anasabwa gukomerezaho agafatanya n’abaturage guhashya ubukene.
[ad id=”44145″]
Bimwe mu byo Guverineri Alphonse yazabwe kuzageraho, harimo kwihutisha ibikorwa by’iterambere yibanda ku buhinzi n’ubworozi ndetse no gukwirakwiza ibikorwa birimo umuriro n’amazi ku baturage ayobora.
Mu ijambo rye yagejeje ku banyamuryango batari bacye bari bitabiriye uyu muhango, Alphonse yagize ati ”ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego tuzagera kuri byinshi, nta cyo buri wese yabasha kugeraho adafatanyije na mugenzi we. Ubwo rero niduhuza imbaraga tuzagera kuri byinshi.”
Guverineri Munyantwari asimbuye Nkurikiyinka Jean Nepo wayoboye uyu muryango mu ntara y’Uburengerazuba guhera mu mwaka wa 2007 kugeza ubu, nawe wagarutse ku byo yabashije kugeraho hamwe n’abaturage be, birimo imihanda, amashuri, amavuriro, amashanyarazi n’ibindi.
[ad id=”44145″]
Yakomeje asaba Munyantwari gukomereza aho bari bagereje bityo bakazagera kuri byinshi byiza biruseho. Yasabye umusimbuye gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, bagana amakoperative ndetse no gutoza abaturage kugira isuku.
Guverineri yatsinze aya matora n’amajwi 592 mu banyamuryango 692 bari bitabiriye umuhango.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *