Ambasaderi w’u Bufaransa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Bruno Aubert aherutse guhamagarwa na guverinoma y’iki gihugu, nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi asimbutse uburozi yohererejwe mu ibaruwa.
Amakuru ikinyamakuru Politico cyahawe avuga ko iyi baruwa y’urupapuro rumwe ndetse n’ikinyamakuru yari mu ibahasha y’umuhondo, yagejejwe ku biro bya Perezida Tshisekedi tariki ya 12 Ugushyingo 2022.
Umuyobozi w’ibi biro, Guylain Nyembo, ngo yarayifunguye mbere y’uko ayigeza ku Mukuru w’Igihugu, isohokamo umwuka wahise umuzengereza, ajyanwa kwa muganga igitaraganya, yitabwaho, ubu bikaba bivugwa ko ameze neza.
Kuri uwo munsi, itsinda ry’abapolisi b’abahanga mu bya Laboratwari baturutse mu biro bishinzwe tekiniki na siyansi muri Polisi y’igihugu ryageze mu biro bya Nyembo, rifata iyi bahasha n’ibyarimo byose, rijya kubikorera isuzuma.
Iki kinyamakuru cyahawe amakuru n’abo muri ibi biro bya Polisi y’uko iyi baruwa, ikinyamakuru n’ibahasha byarimo byajyanwe muri Laboratwari y’igihugu y’ibipimo bya gihanga byifashishwa mu butabera, kugira ngo hamenyekane ibinyabutabire bigize umwuka wazengereje Nyembo.
Abakozi b’iyi laboratwari ngo basanzemo ikinyabutabire cya Ion Cyanure gihagarika imyanya y’ubuhumekero, gifite ububasha bwo kwica umuntu mu kanya gato bitewe n’igipimo cyacyo.
Ibi biro bya Polisi mu iperereza byakoze, byabonye amakuru y’ibanze y’uko iyi bahasha yaturutse mu muryango mpuzamahanga w’Abafaransa gusa izina ryawo ntabwo rirajya ahagaragara.
Iki kinyamakuru gisobanura ko umwe mu bagize guverinoma ya RDC yagitangarije ku murongo wa telefone ko u Bufaransa bwifashishijwe mu gushaka amakuru kuri iki kibazo. Ati: “Turashaka kumenya aho ibahasha yaturutse. Kuri ubu, twasabye inshuti zacu z’u Bufaransa, kugira ngo zidufashe, ikibazo kibonekemo umucyo.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, ngo ni we wahamagaye Ambasaderi Aubert kugira ngo baganire kuri iki kibazo, bitewe n’uko ahanini iyi bahasha bikekwa ko yoherejwe n’umuryango w’Abafaransa.



