Uburundi mu myiteguro yo kwihorera ku Nkuba yo mu Kibira

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 22 Nzeri 2024 nibwo twabagejejeho inkuru igaruka ku rupfu rutamenyekanye icyaruteye rw’abantu bahabwaga imyitozo ya Gisirikare biciwe mu ishyamba rya Kibira riri mu Majyaruguru y’Igihugu cy’Uburundi.

Ni inkuru yarinze isaza nta ruhande na rumwe rwemeje ko ayo makuru ari ukuri, ibyatumye abatangaza ayo makuru bavuga ko abo bantu bashobora kuba barakubiswe n’inkuba nko gutebya ariko no kwemeza ko icyaruteje kitazwi.

Kugeza ubu bivugwa ko icyabaye ari abantu batamenyekanye aho baturutse biraye muri abo barwanyi batozwaga bakabica abandi bagatorongezwa mu ishyamba ku buryo na nubu bivugwa ko hari aho ujya kubona ukabona umuntu aguhingutseho aturutse muri iryo shyamba.

Leta y’Uburundi ntiyigeze ivuga kuri iyi nkuru ariko ntibikuraho ko kuri ubu amakuru mashya yizewe agera kuri Bwiza Media yemeza ko icyo gihugu kuri ubu kiri mu myiteguro yo kwihorera, biravugwa ko ubu icyo gihugu kiri kuzana abandi basirikare muri iryo shyamba rya Kibira umunsi ku wundi aho ngo bari gutegurirwa kwihorera k’u Rwanda badatinya kwemeza ko ngo ari rwo ‘Nkuba’ yakubise bariya batorezwaga aho.

Aya makuru akavuga ko kuri ubu ngo “Abari kuzanwa mu Kibira bari kuri gahunda yo kugira vuba bagatanga Inkuba bakagaba ibitero k’u Rwanda.”

REBA VIDEO IKURIKIRA UMENYE KU BURYO BW’IMBITSE UKO GAHUNDA ITEGUYE…

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Uburundi mu myiteguro yo kwihorera ku Nkuba yo mu Kibira
    Hhhh. Ko rudaterwa se mwa barundi mwe, murashaka kwikoraho?
    Reka njye I ruhande muze mykubitwe ubutazibagirana mu mateka yisi

  2. Uburundi mu myiteguro yo kwihorera ku Nkuba yo mu Kibira
    This journalist who is interviewing need to be focused and be serious please…

    Or your are an intern……

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *