Uburundi mu myiteguro yo kwihorera ku Nkuba yo mu Kibira

Ku wa 22 Nzeri 2024 nibwo twabagejejeho inkuru igaruka ku rupfu rutamenyekanye icyaruteye rw’abantu bahabwaga imyitozo ya Gisirikare biciwe mu ishyamba rya Kibira riri mu Majyaruguru y’Igihugu cy’Uburundi. Ni inkuru yarinze isaza nta ruhande na rumwe rwemeje ko ayo makuru ari ukuri, ibyatumye abatangaza ayo makuru bavuga ko abo bantu bashobora kuba barakubiswe n’inkuba nko […]

Gen Muhoozi yahaye Ambasaderi wa Amerika igihe ntarengwa cyo kuba yasabye Museveni imbabazi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yahaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda igihe ntarengwa cyo kuba yamaze gusaba imbabazi Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Gen Muhoozi mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yamenyesheje Ambasaderi William Popp ko nibigera ku wa Mbere w’icyumweru gitaha atarasaba Museveni imbabazi, agomba guhita […]

Burundi: Iperereza ryashimuse uwahoze ari impunzi watashye avuye mu Rwanda

Uwitwa Karangwa, uri mu myaka 40, akomeje kubura kuva ku itariki ya 20 Nzeri 2024 nyuma yo gushimutirwa iwe mu gace ka Kijumbura muri Komini Giteranyi mu Ntara ya Muyinga (mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Burundi . Bivugwa ko Imbonerakure (Urubyiruko rwa CNDD-FDD) zamushimuse, zamushyikirije uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza (SNR) muri iyo ntara. Uyu muntu […]

Wahawe ubwenge bw’Imana nk’umucyo ukumurikira

Umunsi umwe, umusore yabyiye mukuru we ababaye cyane ngo aho acumbitse baramushinja kwiba telefone, abivuga akeneye amagambo amukomeza, kandi ahumuriza, kuko yarazi ko bamubeshyera. Mukuru we aramusubiza n’umujinya mwinshi, ati « Aho niho ugeze ? » Undi aramusubiza ati « ubwo nawe uremeza ko nayibye ». Mukuru we amusubiza ati « ibitekerezo byawe bifasha abandi […]

Rulindo: Ibitavuzwe ku rupfu rw’Abishwe n’umuceri – VIDEO

Mu karere ka Rulindo,Umurenge wa Masoro,mu Kagari ka Cyivugiza, umudugudu wa Musega ,hamaze iminsi havugwa inkuru y’abaturage 26 bivugwa ko bariye umuceri bari bahashye kuri butiki bikabaviramo kurwara ndetse bikanavugwa ko abantu 2 bapfuye bazira uwo muceri bariye. Ku rundi ruhande, amakuru mashya bamwe mu baturage bo muri uyu murenge wa Masoro mu Kagari ka […]

Kwa Tshisekedi bashyize impanuka y’ubwato bwiciye benshi mu Kivu kuri M23

Ibiro bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatangaje ko umutwe wa M23 ari wo wabaye nyirabayazana y’impanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu. Ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira ni bwo ubu bwato bwa MV Merdi bwavaga i Minova bwakoreye impanuka hafi y’icyambu cya Kituku i Goma. Guverineri wungirije […]

Kim Jong Un arakangisha Koreya y’Epfo intwaro za kirimbuzi

Umuyobozi wa Korea ya Ruguru, Kim Jong un, yavuze ko Korea y’Epfo nigerageza kubangamira ubusugire bwayo izatanga igisubizo cya kirimbuzi. Mbere yaho, Seoul yari yaburiye ko gukoresha intwaro za kirimbuzi ari “iherezo ry’ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru .” Kuri uyu wa Gatanu, itari, 04 Ukwakira 2024, igitangazamakuru cya leta, KCNA, cyatangaje ko umuyobozi wa Koreya […]

U Bwongereza bwahaye Mauritius Ibirwa bya Chagos ariko buhagumisha ibirindiro

Ku wa Kane, itariki 03 Ukwakira 2024, u Bwongereza bwavuze ko buzaha Igihugu cya Mauritius Ibirwa bya Chagos mu masezerano bwavuze ko atanga ejo hazaza h’u Bwongereza na Amerika. Ni ibirindiro bya gisirikare bya Diego Garcia, kandi ashobora no kubera inzira yo gutaha abantu bavanwe mu byabo mu myaka yashize nk’uko tubikesha Reuters . Perezida […]

Gen Muhoozi yateguje intambara kuri Ambasaderi wa Amerika arega kubahuka Museveni

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Uganda iri hafi guhangana na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihugu ashinja kubahuka Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Gen Muhoozi yabitangarije mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Bavandimwe banya-Uganda, ni inshingano zanjye zikomeye kubamenyesha mwese ko twe nk’igihugu […]

Tanzania: Ibinyamakuru bitatu byahagaritswe bishinjwa kwibasira Perezida Samia Saluhu

Ibinyamakuru bitatu bikomeye byo muri Tanzania byahagaritswe ku mbuga nyuma yo gutangaza amashusho ya ‘animation’ ubutegetsi bubishinja kwibasira Perezida Samia Suluhu Hassan hakoreshejwe amashusho azwi nka cartoon. Ibinyamakuru bya kompanyi Mwananchi Communications Limited MCL byahagaritswe n’ikigo gishinzwe kugenzura ibitangazamakuru mu Gihugu cya Tanzania nyuma gukwirakwiza amashusho anyeganyega azwi nka animated Clip. Nubwo ayo mashusho yasibwe […]

Goma: Umubare w’abaguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu Kivu

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko abantu 23 ari bo byamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu. Mu ma saa tanu yo ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira ni bwo ubwato bwa MV Merdi bwavaga i Minova muri Teritwari ya Kalehe bujya i Goma bwakoreye impanuka muri metero […]

Abarwayi ba mbere mu Rwanda bakize Marburg

Minisiteri y’Ubuzima ku wa Kane yatangaje ko hari abarwayi batanu mu bari barwaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg bamaze kuyikira. Iyi Minisiteri yemeje aya makuru ubwo yatangazaga imibare ngarukamunsi y’uko iriya ndwara ihagaze mu Rwanda. Batanu byatangaje ko bakize bari bamaze icyumweru kirenga bitabwaho n’abaganga. Usibye aba bakize, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima […]

Perezida Paul Kagame ari mu Bufaransa

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira yageze i Paris mu Bufaransa, aho yitabiriye inama ya 19 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa. Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bageze mu Bufaransa nyuma yo gusoza uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu gihugu cya Latvia. Kuva kuri uyu wa […]