Wahawe ubwenge bw’Imana nk’umucyo ukumurikira

Sangiza iyi nkuru

Umunsi umwe, umusore yabyiye mukuru we ababaye cyane ngo aho acumbitse baramushinja kwiba telefone, abivuga akeneye amagambo amukomeza, kandi ahumuriza, kuko yarazi ko bamubeshyera. Mukuru we aramusubiza n’umujinya mwinshi, ati « Aho niho ugeze ? » Undi aramusubiza ati « ubwo nawe uremeza ko nayibye ». Mukuru we amusubiza ati « ibitekerezo byawe bifasha abandi kugira uko bakufata ». Ugize ibitekerezo byiza aho utuye, ntihabura ukuburanira ko utashobora kwiba telefone, rero niba bose bagushinja, n’uko bakurikije ibitekerezo n’imyitwarire yawe, umeze nk’ushobora kwiba telefone.

Iri nkuru ryatumye nibaza wowe nanjye, icyo batuvugaho aho twirirwa, ndestse n’aho dutuye.

Ubushize twavuze ku jambo Umwuka ni kabowd mugiheburayo, risobanura ubutunzi, icyubahiro, ubwiza n’ibindi. Irindi jambo risobanura Umwuka mu giheburayo ni « Leb », risobanura ibitekerezo, amarangamutima, ubwenge…

Imana yashize ibitekerezo, amarangamutima n’ubwenge bwayo m’umuntu kugira ngo yagure ubwami bwayo n’ubushake bwayo mubyo yaremye byose.

Kugira ngo ibigereho, birasaba ko umwuka wayo uyobore abantu bayo hose, kandi biba gusa mu gihe hariho ubusabane hamwe n’Imana, ndetse n’iyo umuntu yimitse Yesu nk’Umwami m’ubuzima bwe, akabasha k’umugandukira.

Aho uzajya hose, uzasabwa kugira uwo unezeza. Iyo atari wowe ubwawe, n’Imana cyangwa satani. Nkuko m’ukwinezeza, uzasanga hari ubundi bwami uba urigukorera, aho hakenewe ubwenge bw’Imana, ngo uyobore neza amahitamo yawe.

Kuko abayoborwa n’Umwuka aribo abana b’Imana. (Abaroma 8:14)

Niba utabizi, ibigaragara n’ibitagaragara byose biyoborwa n’isi y’umwuka. Buri kintu, ibihe, ahantu bifite umwuka ubiri inyuma. Aho niho abasenga bafatira abadasenga. Ugasanga usenga yigize umuhanuzi, undi yigize uwirukana amadayimoni, n’undi uzi gukurura umugisha, kuko basobanukiwe imikorere y’isi y’umwuka. Bigatuma abatabisobanukiwe babahora inyuma.

Niba koko Imana ari so, nta mubyeyi wanga kuvugisha umwana cyangwa kumuhesha umugisha. Aho kugutumaho umutu, Irifuza kukwibyirira, icyo usabwa ni kubanza kwiyakira nk’uwemerewe ubwiru bw’Imana, ubwenge bw’Imana n’amasezerano yayo, igihe cyose Yesu Agutuyemo. N’ugira umwete wo gushaka mu maso yayo, bizarangira umenye uko ivuga, ndetse n’imikorere hamwe n’ubushake bwayo.

Iyo ugiye gusenga, ntupfa gusohora amagambo, utekereza ku kintu ugiye gusengera, n’icyo Imana yakivuzeho. Amasengesho agereranwa n’inama hagati y’umuntu n’Imana. Rero ugomba kuza muri iyo nama wateguye icyo muzakuvugaho. Umwuka ugizwe n’ubwenge hamwe n’amarangamutima y’Imana, uzakuyobora ku icyo uzayibyira, igihe cyose ushaka gusenga..

Uzumva agahinda, umunezero, ndetse n’ibitekerezo by’Imana bikuzaho igihe cyose uzayigira iya mbere, cyangwa se ukagabanya gutwarwa n’ibitekerezo by’abantu kugira ngo iby’Imana bibone gukora. Hari ibintu byinshi abantu bavuga ko ari ukunezeza Imana kandi ataribyo, n’ibindi batesha agaciro, kandi aribyo binezeza Imana, rero ni byiza ko umutima wawe ugere aho ukorwaho n’ubushake bw’Imana, ndetse ubwenge bwayo bukaguhumekera uko uyinezeza. Bizakurinda imigenzo n’ibitekerezo bitari ay’Ubwami bw’Imana. Umucyo w’Imana uzayobora ibyemezo byawe.

Shalom,
Pastor Christian

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *