Uburusiya: 41 baguye mu mpanuka y'indege

Sangiza iyi nkuru

Mu mugoroba wuyu wa 5 Mata, ni bwo indege yahiriye ku kibuga cyindege cya Sheremetyevo mu Burusiya, kugeza ubu bikaba bimaze kumenyekana ko yatwaye ubuzima bwabantu 41.

Ni impanuka yakozwe nindege yo mu bwoko bwa Sukhoi Superjet-100, yakorewe muri iki gihugu.

Iyi ndege yari itwaye abantu 78 muri rusange; harimo abagenzi 73 nabakozi 5. Umuvugizi witsinda rishinzwe iperereza, Elena Markovskaya yatangaje ko muri aba bose habashije kurokoka abantu 37. Yakomeje avuga ko kandi muri aba baguye muri iyi mpanuka, harimo abatari bakagejeje ku myaka yubukure 2 numwe wari mu itsinda rishinzwe gutanga serivisi mu ndege.

Amakuru avuga ko iyi ndege yagize ikibazo iri mu kirere, bituma umupilote ayigusha hasi byihutirwa. Ikigera hasi, yatangiye kugurumana biturutse mu bice byo hasi.

Ibiro ntaramakuru byiki gihugu, Interfax, birakeka ko iyi ndege yaguye hasi bitunguranye bitewe ninkuba yayikubise. Umuvuduko yakoresheje igwa hasi utuma igice iparikisha kivunika. Ibi byagize ingaruka ku bindi bice byayo nkigice kibamo amavuta, ahagana ku ibaba ryayo.

Iyi ndege yavuye mu murwa mukuru, Moscow saa 19:03, igana mu mugi wa Murmansk. Nyuma ho gato ni bwo abashinwe ubutwazi bwayo batangiye kwereka abashinzwe kugenzure imigendere( air traffic control team) ko indege igize ikibazo, banasaba ko bayigusha hasi.

Ipererereza rigikomeje rivuga ko mu byukuri impamvu yiyi mpanuka itaramenyekana. Ngo umutwazi kandi yari amaze amasaha 1400 atwara indege za Sukhoi Superjet 100. Iyi ndege kandi yakorewe igenzura ku buziranenge muri Mata. Ibi bigaragaza ko nta kibazo iyi ndege yari ifite mu miterere no mu mikorere yayo; yewe numutwazi si mushya ku buryo impamvu yaba ari uko wenda ataramenyereye umwuga cyangwa se indege.

Ibaye impanuka ya kabiri ikozwe na bene ubu bwoko bwindege, igahitana imbaga yabantu. Indi yabaye mu 2012 muri Indonesia, ubwo yatwaye ubuzima bwabantu 45.

BBC & AFP

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *