Ubusesenguzi : Muri DRC hashobora kwaduka imvururu

Sangiza iyi nkuru

Mu nkuru nanditse ubushize mu isesengura nakoze nari nerekanye ko umukuru w’ igihugu cya Congo arimo gukina ikarita ye ya nyuma agamije kugundira ubutegetsi nk’ uko n’ ubundi arimo kuyobora iki gihugu mu buryo buhabanye n’ itegeko nshinga.

Nubwo bimeze bityo hakomeje gutegura amatora aho Kabila yanze inkunga z’ amahanga avuga ko igihugu cyishoboye ko kizayikorera kuri 23/12/2018.

Uko mbibona: Amatora yo muri DRC, Kabila arimo gukina ikarita ya nyuma

Ari abaturage baho, ari ibihugu by’ amahanga, ari imiryango mpuzamahanga ari ndetse n’ abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kabila, bose bakomeje kwerekana ko Congo na Komisiyo y’ igenga y’ amatora muri icyo gihugu bidafite ubushobozi buhagije bwo kwikorera amatora hatabaye inkunga mu rwego rw’ imari, ibikoresho na tekiniki.

Hakiyongeraho ikibazo cy’ ingutu cy’ uko Congo ari igihugu kinini, gifite abaturage batazwi umubare ariko hakeka ko barenga miliyoni 60, igihugu kidafite ibikorwaremezo nk’ imihanda yatuma ibikoresho by’ amatora byagera ku baturage.

Ikindi cyabangamira amatora n’ ikibazo gikomeye cy’ umutekano muke ukirangwa muri icyo gihugu kubera imitwe yitwaye intwaro irengera cyangwa irwanya ubutegetsi cyangwa irinda amoko yihariye muri icyo gihugu cyane cyane mu burasirazuba bwa DRC.

Muri iyo myiteguro y’ amatora yagiye agaragaza imbaraga zidasanzwe z’ abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila, uko bagiye bakirwa n’ imbaga z’abaturage hirya no hino mu gihugu byerekanye ko ibyo Kabila yakekaga ko umukandida E. Shadary ashyigikiye kandi yishyiriyeho ibintu bishobora kumuhindukana akaba yatsindwa.

Ibyo inzego z’ubutegetsi ntizahwemye kubangamira kwiyamamaza kw’ abo bakandida urugero nk’ibyabaye ku mukandida w’ ihuriro ” LAMUKA” bwana Martin Fayulu ukunzwe cyane n’abaturage, umugabo wagiye wakirwa bikomeye ku mpamvu nza kugarukaho. Yabujijwe kujya kwiyamamaza i Kindu iho umuntu yakwita iwabo wa Kabila na Shadary mu gihe abaturage benshi bari baje ku mwakira.

Lubumbashi nanone uyu mukandida yarabangamiwe kugeza abayoboke be bishwe abandi barakomereka bitewe n’inzego z’imutekano. Ejobundi aha Fayulu yakumiriwe na police ajya kwiyamamaza muri Kinshasa nabwo abaturage bamushyigikiye bari baje kumutegereza ari benshi. Ibi by’ i Kinshasa byabaye mbere gato y’ uko umuyobozi w’ umujyi wa Kinshasa yaramaze gusohora itangazo rihagarika ibikorwa byo kwiyamamaza atabifitiye ububasha kandi igihe cyo kwiyamamaza cyari gisigaje iminsi itatu.

Ibi kandi byabaye nyuma y’agakino kakozwe ko ububiko bwa komisiyo y’amatora bwa bwafashwe n’inkongi y’umuriro ikangiriza ibikoresho byinshi by’ itora byari bigenewe umujyi wa Kinshasa. Iki gikorwa ubutegetsi bukaba bwaracyitiriye umukandida Fayulu ariko ubona bigamije kumukoma mu nkokora no kumuca intege. Bashatse ndetse no kumufunga ngira ngo batinya amahanga n’induru z’abaturage.

Muri ibyo bibazo byose, CENI komisiyo y’amatora ntiyatunguranye gutangariza itangazamakuru ko amatora yarateganijwe kucyumweru 23/12/2018 yimuriwe nyuma y’ ikindi cyumweru kuri 30/12/2018. Ntibyatunguranye kuko ibimenyetso byari byinshi byerekana ko ariyo ibintu byerekezaga kubera impamvu navuze hejuru.

Muri make umuntu yakeka ko ari Kabila ubwe ari na CENI bafite ubwoba. Nibyo navuze mw’ isesengura mperutse gukora kuri aya matora ifaranga hariya rikora. Navuze ruswa!

None se iryo faranga siryo ryatumye opozisiyo itabasha gushyira hamwe ngo ihirike Kabila? Nubwo ntakibihamya ariko ntawavuga ko bitabaye.

Mutekereze abakandida ba opozisiyo bakomeye barimo Katumbi na Bemba ( bangiwe kwiyamamaza) na Tchisekedi, Kamerhe, Fayulu n abandi bose hamwe bagera ku munani bakoranye inama i Genève yatewe inkunga na Fondation Koffi Anan basohora itangazo ko bishyize hamwe no gushyigikira umukandida umwe Martin Fayulu. Nta minsi ibiri yashize Felix Tchisekedi na Vital Kamerhe baheze i Kinshasa bahindura imvugo bikura muri ubwo bufatanye bavuga ko babisabwe n’ abayoboke babo.

Byarasakuje cyane muri opozisiyo n’ imbere mu gihugu bihwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga ko ifaranga ryakoze ritanzwe n’ubutegetsi buriho. Ibi byashegeshe abatavuga rumwe n’ ubutegetsi igice cya Katumbi, Bemba, Fayulu n’ abandi ariko bakomeza urugamba rwo kwamamaza umukandida wabo wakunzwe cyane n’abaturage. Kumukunda si ikindi ni kubera barambiwe ubutegetsi buriho bumaze imyaka irenga 17 butaragize icyo bumarura abaturage baheze mu bukene bukabije.

Indi mpamvu ishoboka abaturage babonyemo kugambana kw’abakandida Tchisekedi na Kamerhe igihe bikuraga mu masezerano y ‘i Genève yiswe LAMUKA ( haguruka) mu giswahili. Amasezerano babonagamo amizero n’amakiriro yabakiza ubutegetsi barambiwe.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru bijyanye” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Martin Fayulu, ni umuntu utari umenyerewe cyane mu baturage no muri politiki ya Congo, amazina ye yaje gukomera kubera ririya huriro ririmo Katumbi uzwiho kuba umuntu w’iterambere abaturage bamubonamo impinduka. Fayulu niwe mukandida udatuka bagenzi be mu kwiyamamaza kwe kuko avuga cyane ku mpinduka zikomeye zikenewe ngo igihugu cyongere kuba igihugu. Avuga cyane ko azita ku iterambere ry’ubukungu no kubungabunga umutekano mugihugu cyose. Uyu mugabo akaba buvugwa ko ari umunyabwenge kandi acishije make.

Naho Tchisekedi yaje kuba umunyapolitiki yitwaje Gupta kwa se washinze isyaka rikomeye UDPS ariko bikavugwa ko amashuli ye adasobanutse ko atize kandi akaba nta burambe afite muri politiki bwo kuyobora igihugu nka Congo. Naho Vital Kamerhe amera nk’uruvu ni umunyabwenge cyane ni umunyapolitiki ukomeye utajya agira aho ahagaze kuko ahora ahindagurika.

Uyu yabaye ikoramutima ya Kabila mbere y’uko bashwana kuko yayoboye inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite mugihe mbere yabaye umunyamabanga wa PPRD ishyaka riri ku butegetsi. Uyu kandi abamuzi ni umuhezanguni kuko ababyibuka bakwibuka urwango yagiriye abanyarwanda n’ibitutsi yagiye abatuka ku maradiyo.

Ngarutse ku mutwe w’iyi nkuru, witegereje neza usanga ibiri kubera muri Congo bishobora gutuma abaturage basubiranamo ( civil war) mu gihe Kabila akomeje gushaka gutsimbarara gutegeka Congo no kubahatira umukandida badashaka.

Ikindi gishobora kubitera ni mugihe abatoye batashoboye kwakira ibyavuye mu matora kubera gukeka ko amajwi yibwe n’ubutegetsi buriho. Ibi abakomeye bamaze kubitera imboni kuko ababishoboye bamaze guhungisha imiryango yabo mu gihugu by’amahanga. N’igihugu bikomeye byarabibonye kuko nka USA yamaze gusaba abakozi batari ngombwa cyane kuba bavuye muri icyo gihugu.

Ikindi cyahembera imvururu ni ya mitwe ifite ibirwanisho irekereje yabona icyuho n’urwitwazo ugatangiza urugamba. Ikindi cyibazwa, igihugu kizakomeza kuyoborwa mu buryo butemewe n’amategeko? Ese ubutegetsi buriho burakorera ku nyungu z’ abaturage cyangwa izabo bwite? Ese aho ntibarimo kubona ko bashaka gushora abaturage mu mvururu zishobora kwangiriza igihugu kimaze imyaka isaga 20 kiri mu bibazo??

Ba nyiri imiringa nibo bakwiriye gusubiza ibi bibazo ariko babisubiza batabisubiza amateka azabibabaza.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *