Ubushakashatsi : Ibibazo byateye ubwicanyi mu Burundi no mu Rwanda  si impanuka

Sangiza iyi nkuru

 
Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko ibibazo byaranze amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse n’ ubwicanyi bwagiye buba mu Burundi mu bihe binyuranye atari impanuka.
Urugero rwa mwalimu w’ imbonezamubano mu Bufaransa muri Kaminuza y’ I Paris I, Dr.  André Guichaoua asanga ishyano ry’ amoko ryibasiye akarere k’ Ibiyaga Bigali atari ubuhubutsi bw’ abantu runaka .
Agira ati” Ubu bwicanyi bushingiye ku moko cyangwa se jenoside byateguwe igihe kirekire  n’ agatsiko k’ abantu bahoze bafite ubutegetsi mu maboko yabo bakanga kuburekura ndetse bakanigizayo bamwe mu benegihugu”.
Aha, Dr.  André Guichaoua agaragaza amatariki y’ ingenzi y’ amateka y’ u Rwanda n’ u Burundi ndetse anerekana uburyo za Leta zagiye zibasira abaturage batari bafite uruvugiro.
Mu Rwanda mu myaka ya 1959, 1973, 1994 Abatutsi barishwe na Leta yayoborwaga n’ Abahutu ndetse n’ Abahutu  bo mu Burundi bicwa na Leta yayoborwaga n’ Abatutsi muri 1965, 1972, 1988, 1991, 1993.
Kuri iki kibazo cy’ ubwicanyi bwaranze amateka y’ u Burundi n’ u Rwanda nyuma y’ ubwigenge, Umwalimu w’ amateka,  Alison Des Forges wigeze no kuba umushakashatsi muri  Human Rights Watch yavuze ko ubwicanyi bwose bwabaye muri ibi bihugu butabaye impanuka, umuhengeri cyangwa inkubiri y’ amateka.
Ati «  Amakimbirana , ubwicanyi ndetse na jenoside ntibyabaye umunsi umwe cyangwa ku bushake bw’ umuntu ku giti cye ahubwo twemeranye ko ari icyemezo cy’ abanyembaraga bafatanyije n’ abaterankunga babo”.
Des Forges yerekanye ko uwavuga ko jenoside yakorewe Abatutsi idafitanye isano n’ amateka y’ u Rwanda ndetse n’ Akarere yaba yibeshye cyane.
Ati” Jenoside yakorewe Abatutsi ni imbuto yabibwe kuko yabanjirijwe n’ ibimenyetso byinshi harimo n’ ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi hirya no hino mu Rwanda buhoro buhoro”.

  1. Jean-Claude Willame we yavuze ko jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ikomora imizi yayo mu cyiswe Revolusiyo y’ Abahutu yo muri 1959  byaje gukurikizaho kwigiza Abatutsi ku ngoma hagati ya 1963 na 1973.

Ati” Si ibyo gusa kuko no kuva FPR/Inkontanyi itangiza urugamba muri 1990 , Leta ya Juvenal Habyarimana yatangiye  kwica Abatutsi  bucece”.
Ni muri uru rwego , Minisitiri w’ umutekano w’ igihugu mu Burundi ,Colonel Ascension Twagiramungu yigeze gutangaza ko jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ifitanye isano n’ ubwicanyi bwabereye mu Burundi muri 1993.
Ati” Jenoside yo muri 1994 yageragejwe mu Burundi muri 1993 ntiyagera ku ntego zayo ariko bigeze mu Rwanda bitewe ni uko nta gisirikare Abatutsi bari bafite barabica hafi kubamara”.
Col. Ascension ashimangira ibi ahereye ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi  mu Burundi nyuma yaho Perezida Melchior Ndadaye yiciwe n’ abasirikare ba Leta yari iyobowe n’ Abatutsi.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Suleiman Hakiza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *