Ubushinjacyaha bukomeje gushyira mu mazi abira abahoze bayobora Igororero rya Rubavu

Sangiza iyi nkuru

Ephraim Gahungu wahoze akuriye Gereza ya Rubavu, kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mutarama, yahakanye ibyaha byo kwica no gukorera iyicarubozo bamwe mu mfungwa ndetse no guhishira ibi byaha mu rubanza rubera mu Rukiko rwa Rubavu.

Ephraim Gahungu na Innocent Kayumba wamubanjirije gutegeka iyi gereza, barashinjwa uruhare mu kwica abantu barindwi bari bafunze barimo uwitwa Agahanze wapfiriye muri gereza mu 2019 n’abandi bagera muri za mirongo bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Agahanze yishwe n’abanyururu bagenzi be barimo Mpakaniye Joseph na Charles Nkurunziza, aho buvuga ko uyu wari ufungiye aha wenyine, yishwe nyuma y’uko Gahungu wari ukuriye gereza avugiye mu nama ko atifuza kongera kumva raporo z’urugomo rwakorwaga na Agahanze.

Gahungu avugwaho kuba ntacyo yakoze ngo habe iperereza ku rupfu rwa Agahanze ahubwo akihutira kuvuga ko yazize uburwayi, aho mu rukiko Gahungu yavuze ko Agahanze yazize urupfu rusanzwe, ndetse ko yapfuye we adahari yagiye i Kigali mu nama.

Mu kwiregura kwe, Gahungu yavuze ko bamwe mu bavugwa ko bishe Agahanze icyo gihe bari barimuwe baravanywe muri iyo gereza.

Kuri iyo ngingo, ubushinjacyaha bwavuze ko uko kwiregura kwe kutahabwa agaciro kuko ngo hari abanyururu bimurwaga kugira ngo bajye kwifashishwa mu bikorwa byo guhohotera abanyururu mu zindi gereza.

Aba ngo ni nk’abajyanywe na Innocent Kayumba wayoboye Gereza ya Rubavu waje kwimurirwa mu ya Nyarugenge i Kigali.

Abo yatwaraga ngo ni ababaga barigaragaje cyane mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi kuri bagenzi babo ku mategeko y’abacunga gereza, abajyana i Kigali kubifashisha ‘kumvisha’ abahafungiwe ‘bitwaraga nabi’.

Undi uvugwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi n’iyicarubozo muri gereza ni uwitwa Byinshi Emmanuel ushinjwa kwica ubwe bagenzi be batatu.

Uyu mugabo wari ukuriye abashinzwe umutekano imbere muri gereza ngo yari atinyitse cyane muri bagenzi be bafunze “yica uwo ashaka agakiza uwo ashaka”, nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, ariko ubwo yireguraga na we yahakanye ubwicanyi aregwa.

Uyu uvuga ko yari umunyururu nk’abandi, utagira ubwo bubasha bwo kwica umuntu, yavuze ko ibyo yakoraga kwari ugushyira mu bikorwa amabwiriza y’abayobozi ba gereza cyakora ngo nta mabwiriza yo kwica yahawe.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko yari afite ubwo bubasha “bwo kwica agakiza” kuko yari akuriye abashinzwe umutekano imbere muri gereza, bukemeza ko kuba yaricaga ntakurikiranwe ari ukubera ko yabaga yakoze neza ibyo yatumwe n’abakuriye gereza.

Bwongeraho ko iyo mikoranire igaragazwa n’uko inshuro nyinshi ubuyobozi bwa gereza bwagerageje guhisha ibimenyetso by’ubwicanyi Byinshi yabaga yakoze nk’uko iyi nkuru dukesha BBC Gahuza ikomeza ivuga.

Ibyo bimenyetso birimo nko kohereza umuntu wamaze kwicwa mu Bitaro bya Gisenyi umukuru wa gereza akandika ko agiye kuvurwa ngo ahabwe ubufasha butaboneka muri gereza.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mukuru wa gereza yakoze inyandiko zivuga ko uwapfuye yaguye kwa muganga nyamara ngo habaga hagejejwe umuntu wamaze gupfa.

Ikindi ngo imirambo y’abishwe yahabwaga imiryango yabo yamaze gushyirwa mu masanduku yo guhamba kugira ngo hatagaragara ibimenyetso by’uburyo bishwe.

Naho abanyururu ngo bari barahawe amabwiriza yo kutagira icyo bavuga, bakangishwa ko uwabigerageza nawe yahura n’akaga.

Amakuru y’ubwicanyi n’iyicarubozo muri Gereza ya Rubavu yatangiye kujya hanze ubwo Ephraim Gahungu yimurwaga na Emmanuel Byinshi akajyanywa mu yindi gereza.

Urutonde rw’abagomba kwiregura muri uru rubanza ruracyari rurerure, mu bategereje kumvwa harimo Innocent Kayumba na bamwe mu bari bashinzwe iperereza muri gereza hamwe n’abandi banyururu bakoreshwaga mu guhohotera bagenzi babo.

Urubanza rwakomeje kuri uyu wa Kabiri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *