Nyuma y’aho ubutabera bw’u Rwanda bwandikiye ubutegetsi bw’u Bufaransa busaba gukora iperereza kuri bamwe mu bategetsi b’u Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye leta uburenganzira bwo kumva abantu bukeka biganjemo abasirikare bakuru bakomeje guhakana uruhare urwo ari rwo rwose muri aya mahano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Bufaransa yemeje ko yabonye ubusabe bw’ubutabera bw’u Rwanda ariko ivuga ko nta byinshi yabivugaho. U Bufaransa bukaba bwizeza ko bwiyemeje gukurikirana abantu bagize uruhare muri iyi jenoside. U Bufaransa ngo bwiyemeje gukurikirana ubutagoheka abakekwaho uruhare muri jenoside. Ngo bukaba bubishakira kugaragaza ko benshi bakoze jenoside baburanishirijwe ku butaka bwabwo, ariko muri bo hakaba nta Mufaransa urimo nk’uko byatangajwe na Me Alexandre Varaut, wunganira Col. Hogard, umwe muri ba komanda batatu bari bayoboye Operation Turquoise.
Uyu munyamategeko yatangaje ko intego ihari ari uguteza umwuka mubi muri politiki gusa, hagamijwe kwerekana ko abagize uruhare muri jenoside bari ku ruhande rw’u Bufaransa. Uyu mugabo akaba avuga ko iyo haba Abafaransa bagize uruhare muri jenoside baba barabimenye kera.
Me varaut akaba asoza avuga ko nta mpungenge bafite bashatse batangiza iperereza ryose u Rwanda rushaka kuko ngo nta gishya kizaba. Yavuze ko ibi ntacyo bivuze kandi bitanahangayikishije abatungwa urutoki nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Naho ku ruhande rwa minisiteri y’ingabo mu Bufaransa, barashimangira ibiherutse gutangazwa na minisitiri w’ingabo Le Drian kuwa 16 Ugushyingo aho yasubiyemo ibyo u Bufaransa bwahoze bushimangira buvuga ko kwemeza ko ingabo z’u Bufaransa zagize uruhare muri jenoside ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


