Ubushobozi bucye bw’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ngo buterwa n’ubushobozi bucye bw’inzego z’ubutasi, haba ku ruhande rwa gisirikare (Icyahoze ari Détection militaire des activités anti-patrie, DEMIAP) n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (ANR), kimwe n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (DGM) .
Nk’uko bitangazwa n’urubuga Africaintelligence, abayobozi b’izi serivisi, nka Jean-Claude Bukasa uyobora Inama y’Igihugu y’Umutekano (CNS), na Jean-Herve Mbelu Biosha, uyobora ANR, ngo bakunze kunengwa na bagenzi babo bo mu Biyaga Bigari, no mu bihugu byo mu burengerazuba.
Izi nzego za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zivugwaho kugira ubumenyi budahagije, ubushobozi bucye bwo gusesengura amakuru y’ubutasi aba yakusanyijwe ndetse no kuba zidafite ikoranabuhanga rijyanye n’igihe. Ibi ngo bikagabanya ubushobozi bwo kumurikira ubutegetsi mu kubuha amakuru y’ingenzi.

Iyi nkuru ivuga ko kubera izo mpamvu, ubutegetsi haba ku rwego rwa politiki no ku rwego rwa gisirikare byishingikiriza ubutasi bw’umuntu ku giti cye n’amakuru atangwa na MONUSCO mu gutegura igitero cya gisirikare. Bikavugwa ko nubwo MONUSCO yagiye ishyirwa ku ruhande mu byemezo bya politiki n’igisirikare yakomeje kugaragaza ko ifatiye runini ubuyobozi.
Africaintelligence ikaba ivuga ko ari drones za MONUSCO, mu ntangiriro z’iyi mirwano ikomeje, ngo zagaragaje abasirikare ba RDF iruhande rwa M23. Ngo ibimenyetso by’izi drones byohererejwe impuguke za Loni nibyo Perezidansi ya Congo yahise itangira kugenderaho mu kwibasira u Rwanda ku rwego rwa dipolomasi no mu itangazamakuru.


