Ubutabera: Urukiko rwatesheje agaciro inzitizi za REB, urubanza rwimurirwa mu mezi atandatu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa gatatu tariki 21 Nyakanga 2017, urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rukorera I Rusororo, rwatesheje agaciro inzitizi zatanzwe n’ababuranira Leta mu rubanza abakozi barezemo REB. Ni abahoze bigisha abarimu icyongereza(English mentors) barezemo iki kigo cyabirukanye mu buryo bunyuranije n’amategeko. Urukiko rwasanze inzitizi nta shingiro zifite, ariko rwimurira urubanza ku itariki ya 8 Mutarama 2018.

Nk’uko bivugwa n’umwe muri abo bakozi wari wanitabiriye uwo muhango, Rubangura Leonidas, ngo inzitizi zari ebyiri. Mu nyandiko ngufi ati, “ uyu munsi tariki 21 Nyakanga 2017 niho hari himuriwe isomwa ry’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ku nzitizi ebyiri zatanzwe na REB mu rubanza rwo ku wa 10/07/2017.

REB yasabaga ko urubanza rutakirwa kubera ko ngo impande zombi zagombaga kunyura mbere na mbere mu bukemurampaka REB yita adjudication mbere yo kujya mu nzego zisumbuyenko ku Mugenzuzi w’Umurimo.

Indi nzitizi yatanzwe ni uko ngo impamde zombi zitanyuze ku rwego rw’uhagarariye abakozi mu kigo REB kandi icyo gihe atarahabaga. Urukiko rumaze gusuzuma izo nzitizi n’ibisobanuro byatanzwe n’uwunganira aba bakozi, rwazitesheje agaciro ahubwo urubanza rwimurirwa ku ya 8/01/2018 kubera imanza nyinshi zarangije gupangwa; uretse ko uruhande rwashaka kwigiza itariki imbere rufite uburenganzira bwo kwandika rubisaba”.

Aba bamenta baburana mu cyiciro cya mbere. Ni abagera kuri 28 babashije kubonera igarama ku gihe, ndetse n’amafaranga yo kwishyura umwunganizi. Icyiciro cya kabiri kizitaba urukiko tariki ya 27 Nzeri 2017, kigizwe n’abandi 20, nyuma y’uko inama ntegurarubanza yagombaga kuba tariki ya 19 Nyakanga isubitswe ku mpamvu zatanzwe n’urukiko ko imyiteguro idahagije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umwunganizi w’aba bakozi, Me Nsabimana Joseph, yakiriye neza icyemezo cy’urukiko, nubwo bamwe mu bamenta basanga ari ugukomeza kubatinza, maze bati, “ubutabera butinze busa n’ubwabuze”.

Me Nsabimana yemera ko imanza zamazwe gupangwa mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, ngo cyane ko “Imanza y’ubutegetsi harimo n’iz’umurimo zitaburanishwa n’umucamanza ubonetse wese, bake baziburanisha bakagira nyinshi”.

Ikindi uyu mwunganizi avuga, ngo ni uko agiye kwandikira urukiko arusaba kwigiza uru rubanza imbere, ku buryo rwaburanishirizwa rimwe n’urw’icyiciro cya kabiri, ngo “kuko ikiregerwa ni kimwe, abarega ni bamwe kandi uregwa ni umwe”.

Abamenta baramutse batsinze REB, umwunganizi wabo avuga ko bahabwa imishahara y’amezi yose yari asigaye, bagahabwa indishyi z’akababaro, bakishyurwa amafaranga y’ubwiteganyirize ataratanzwe n’ayo kwivuza nk’uko byari mu masezerano. Bakwishyurwa kandi amagarama y’urubanza n’igihembo cy’umwunganizi, kandi abanyamahanga bagahabwa amafaranga y’urugendo abavana iwabo abazana mu Rwanda mu kazi nk’uko byari mu masezerano, cyangwa baza kwitaba urukiko mu gihe cy’urubanza.

Iyirukanwa ritunguranye ry’abamenta ryagize ingaruka nyinshi kuri bo, ku bavandimwe babo n’imiryango yabo, ndetse n’abaturanyi babahaga imyenda, harimo n’abo bari babereye mu mazu.

Ikindi ni ibigo by’imari byahaye imyenda aba bakozi, hashingiwe ku masezerano y’umurimo batangiraga kopi, ndetse n’umukoresha agasinya. Magingo aya abashinzwe kwishyuza inguzanyo muri ibyo bigo baheze mu rusiragiro bishyuza abo batabasha kubona, n’uwo babonye bagasanga adafite ubwishyu, kuko amasezerano yashingiweho yateshejwe agaciro igitaraganya.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Nsengiyumva Philippe
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *