Amakuru atangazwa na bamwe mu bakorera Ubutasi bw’u Burundi aravuga ko bufite muri kasho zabwo inyeshyamba 13 z’Abanyarwanda zafatiwe muri Komini za Mabayi na Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke kuwa Gatandatu ushize. Usibye aba, nk’uko twabibagejejeho mu minsi ishize, indi mirambo ine yabonetse hafi y’aho aba bari bihishe.
Amakuru atururuka mu Rwego rw’Ubutasi rw’u Burundi, SNR, avuga ko izi nyeshyamba bazishyikirijwe nyuma yo gutabwa muri yombi n’igisirikare.
Umwe mu bakozi ba SNR ati “ Bafungiye muri kasho z’ubutasi i Bujumbura, bari no kuhavurirwa. Byose bibera imbere nta n’umwe muri bo usohoka,”
Ibi bikaba bije byemeza amakuru abaturage bahaye urubuga rwa SOS Medias Burundi, natwe twabagejejeho mu nkuru yacu iheruka, ubwo izi nyeshyamba zatabwaga muri yombi muri weekend ishize.
Abaturage bavugaga ko mu batawe muri yombi harimo abavuga Ikinyarwanda kandi bafashwe nyuma y’imirwano yabahuje n’ingabo z’u Burundi kuwa gatatu no kuwa kane ushize mu ishyamba rya Kibira.
Kugeza ubu nk’uko iyi nkuru ivuga, ubutasi bw’u Burundi ntiburatekereza gushyikiriza izi nyeshyamba u Rwanda, ariko mu minsi ishize u Rwanda rwashyikirije u Burundi inyeshyamba z’Abarundi zafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.
SOS Medias Burundi kandi ivuga ko amakuru ifite hatarimo umutwe izi nyeshyamba zaba zibarizwamo, gusa icyemezwa kuva nzego z’umutekano, iz’ibanze n’ubutabera ni uko ari inyeshyamba z’Abanyarwanda zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira.
Izi nyeshyamba ngo nizo zijya zica mu rihumye ingabo z’u Burundi zikagaba ibitero ku butajka bw’u Rwanda kandi igisirikare cy’u Rwanda kikaba cyarakunze gushinja icy’u Burundi gukingira ikibaba izi nyeshyamba mu gihe bamwe mu bategetsi b’u Burundi bakunze kuvuga ko nta nyeshyamba z’Abanyarwanda zikorera ku butaka bwabo.
Mu nkengero z’ishyamba rya Kibira ndetse n’imbere muri ryo hakaba hakunze kubera imirwano ihuza izi nyeshyamba n’abasirikare b’u Burundi.


