Guverinoma ya Uganda yahaye Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ubutumwa bukomeye nyuma yo kuyisaba kutabanamira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi.
Nyuma y’aho abadepite bo muri Uganda batoye itegeko rihana abakora n’abamamaza ubutinganyi, uyu Munyamabanga, Antony Blinken yatangaje ko ribangamira uburenganzira bw’Abagande bose kandi ryatuma inyungu iva mu kurwanya agakoko gatera SIDA.
Blinken yasabye Uganda kwisubira, igatesha agaciro iri tegeko riteganya ibihano kuva ku gifungo cy’imyaka 10, ariko guverinoma y’iki gihugu cyo mu burasirazuba bwa Afurika, yifashishije amagambo Perezida Yoweri Museveni yatangarije kuri CNN mu mwaka w’2014.
Muri ubu butumwa, guverinoma ya Uganda yasubije Blinken mu buryo bwa ‘Quote Tweet’ iti: “IBYAVUZWE: ‘Niba Uburengerazuba budashaka gukorana natwe kubera abatinganyi, dufite umwanya uhagize hano wo kubamo ubwacu, kandi tugakora ubucuruzi n’abandi bantu.’ CNN,2014). Kaguta Museveni.”
Iyi guverinoma yongeye kwifashisha amagambo Museveni aherutse kubwira abagize inteko ishinga amategeko, agira ati: “Ibihugu byo mu burengerazuba bikwiye guhagarika gutakaza igihe cy’ubumuntu bigerageza gukoresha abantu ibikorwa byabyo. Abanyaburayi n’andi matsinda barongora ababyara n’abanyamuryango bo hafi.”
Si USA gusa, kuko u Bwongereza na Canada na byo byamaganye icyemezo cy’abadepite ba Uganda. Ni mu gihe byitezwe ko Perezida Museveni mu gihe cya vuba ashyiraho umukono we, iri tegeko rigatangazwa, ari na ko ritangira gushyira mu bikorwa.


