Ubutumwa bugenewe Abanyafurika perezida wa Zambia yasize ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Sangiza iyi nkuru

Uru ruzinduko rurerekana ukuntu umugabane wa Afurika wose wakolonijwe, ugacibwamo ibice, ugacibwa intege n’abakoloni bashingiye kuri “Batandukanye Ubategeke”. Nk’Abanyafurika dufite byinshi byo kwigira hano”.  Aya ni amwe mu magambo akubiye mu butumwa umukuru w’igihugu cya Zambia, Edgar Lungu, yatangiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa 21 Gashyantare 2018.
DWkAEAJW0AE6qbN
Perezida Lungu wakiriwe I Kigali kuri uyu wa Gatatu na Perezida Kagame, ku mu gicamunsi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zihashyinguye, aho yari aherekejwe n’itsinda yazanye mu Rwanda ndetse na minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Monique Mukaruliza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene.
DWkq3o4XcAARdy7 DWkvzEwXcAASvsp 1 1
Perezida Lungu yeretswe ibice bigize uru rwibutso asobanurirwa amateka y’amacakubiri yaranze u Rwanda, impamvu, ukuri, n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi n’imbaraga u Rwanda rushyira mu gushaka kongera kuremera u Rwanda indangamuntu ihuriweho.
DWk44m WsAE2rCb DWk44nBW0AEMJ4k DWk44nBWsAA174l  DWkFZVFW4AArxeD
DWkFZVFW4AArxeD DWk44nBW0AEMJ4k DWk44nBWsAA174l
Mbere yo kuva kuri uru rwibutso, Perezida Edgar Lungu yasize ubutumwa bugenewe Abanyafurika bose yandika agira ati: “Uru ruzinduko rurerekana ukuntu umugabane wa Afurika wose wakolonijwe, ugacibwamo ibice, ugacibwa intege n’abakoloni bashingiye kuri “Batandukanye Ubategeke”. Nk’Abanyafurika dufite byinshi byo kwigira hano.  Ntidushobora gukomeza gucibwamo ibice ukundi. Ntidushobora gukomeza kureba hanze nk’Abanyafurika. Roho z’inzirakarengane za jenoside zihe icyizere u Rwanda rushya rukomeye”.
DWkImk8WsAA4QT9
Perezida Lungu ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri azasoza kuri uyu wa Kane, rugamije kunoza imibanire hagati y’u Rwanda na Zambia mu nzego zitandukanye.
 
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *