Ubuyobozi bwa APR FC buratekereza uko yajya itozwa n’Abanyarwanda gusa

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Gen. Mubarakh Muganga, yatangaje ko bari gutekereza uburyo mu gihe kizaza iyi kipe yazajya itozwa n’Abanyarwanda gusa bayisobanukiwe.

Uyu musirikare yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gusangira iminsi mikuru na bo, anifuriza ikipe ayoboye umwaka mushya muhire, nk’uko urubuga rwayo rubisobanura.

Lt Gen. Muganga yasobanuye ko impamvu batekereza ku buryo iki kipe yatozwa n’Abanyarwanda ari uko ari bo bumva imibereho, imyumvire n’uburenganzira by’Abanyarwanda kurusha abanyamahanga.

Yatanze urugero rw’uko umukinnyi ashobora kugaragaza ibitagenda neza ku mutoza w’umunyamahanga, aakabifata nk’aho amusuzuguye. Uyu musirikare abona ko biterwa n’uko umutoza aba yagowe no kumva urwego rwo kwishyira ukizana umukinnyi ariho.

Ati: “Ubutaha turatangira no gutekereza gushaka abatoza b’Abanyarwanda bumva iyo politiki yo kwishyira ukizana kw’umunyarwanda. Abatoza bacu uko bagenda bigaragaza, biga, wenda hari igihe kimwe tuzaba dufite Umutoza n’ Abakinnyi b’Abanyarwanda kugira ngo twuzuze iyo politiki. Naho iyo uzanye abana b’Abanyarwanda hanyuma ukazana umutoza wenda ufite intekerezo yindi, hari na none icyo tubura gishobora guterwa n’ubwo burere.”

Lt Gen. Muganga yanasobanuye amakuru yakwirakwiye y’uko yatangaje ko iyi kipe igiye kongera kujya ikinisha abanyamahanga. Yavuze ko ‘nikora ishyano’ izagura babiri, kandi na bo ngo izajya ibakoresha mu marushanwa mpuzamahanga, ay’imbere mu gihugu akinemo Abanyarwanda gusa.

APR FC itekereje ibyo kuzajya itozwa n’Abanyarwanda gusa nyuma yo gutandukana nabi na Mohammed Adil Erradi yemeza ko yahaga byose. Uyu mutoza ukomoka muri Maroc yareze iyi kipe mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ayishinja kumuhagarika by’agateganyo mu buryo butemewe n’amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *