kim-yo-jong-1x1-gettyimages-1128333851.jpg

Ubuzima bwa Kim Jong Un bukomeje kwibazwaho, haba hari gutegurwa umusimbura

Sangiza iyi nkuru

Bake mu bayobozi b’Isi ni bo bakurikiranirwa hafi kandi batwikiriwe n’amayobera nka Kim Jong Un. Amacenga ya politiki na dipolomasi ni yo akomeje kuvugwa kuri uyu muyobozi, bikekwa ko ari mu mpera z’imyaka 30 uri ku butegetsi kuva mu 2011.

Hari ibihuha bikomeje kuvuga ko ubuzima bwe bwaba butifashe neza ndetse ko amakuru ye ya buri munsi adasobanutse ku buryo nk’igihe yamaze ibyumweru byinshi atagaragara mu 2020 abantu bavugaga ko yapfuye kugeza ubwo yongeye kugaragara mu ruhame.

Mu gihe Kim yerekanye ko ibivugwa ari ibihuha, ibyabaye mu mwaka ushize byerekana ko inyuma y’amarido, Koreya ya Ruguru ishobora kuba irimo no kwitegura umunsi Kim Jong Un azaba atakiriho.

Kugeza ubu nta mategeko azwi agenga izungura mu nzego z’ishyaka riri ku butegetsi rya Koreya ya Ruguru, Ishyaka ry’abakozi muri Koreya (WPK). Kubera iyo mpamvu, abasesenguzi bashobora gushingira gusa ku gutekereza umuntu uza inyuma ya Kim hagendewe ku kuntu ubutegetsi bugenda buhererekanwa uhereye kuri sekuru.

Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyagize abayobozi batatu gusa mu mateka y’imyaka 73 nk’uko iyi nkuru dukesha Business Insider ikomeza ivuga.

Umuyobozi wacyo wa mbere, Kim Il Sung, yagennye umuhungu we Kim Jong Il, nk’umusimbura mu 1980, imyaka 14 mbere y’urupfu rwe mu 1994. Kim Jong Il yirinze cyane kuvuga uzamusimbura kugeza mbere y’urupfu rwe, bikaba bishoboka ko yabitewe n’uko we ubwe yari yarabangamiye ubutegetsi bwa se mu buryo bumwe na bumwe nyuma yo kwemezwa ko azamusimbura.

Kim Jong Il yavuze gusa ko Kim Jong Un ari we uzamusimbura igihe bimaze kugaragara ko bishoboka ko atazakira neza indwara ikomeye yagize mu mpeshyi za 2008. Ndetse no muri icyo gihe, byatwaye imyaka ibiri kugira ngo atangaze ku mugaragaro, kandi Kim Jong Un yagaragaraga nk’umuzungura rukumbi mbere yo kuba umuyobozi.

Nubwo yari muto kandi adafite uburambe, Kim Jong Un yabashije gukomeza ubutegetsi bwe rimwe na rimwe akoresheje iterabwoba.

Mu 2013 yishe nyirarume, Jang Song Thaek, azira “ibikorwa byo kurwanya ishyaka” n”ibikorwa byo kurwanya impinduramatwara.” Jang yari yarashyizweho na Kim Jong Il, kandi umwe mu bahunze Koreya ya Ruguru yavuze ko ijambo Jang yari amaze kugira ryatumye aba igipimo cya Kim.

Muri 2017, Kim Jong Un nabwo avugwaho kuba yarategetse iyicwa rya mukuru we ariko badahuje nyina , Kim Jong Nam, wiciwe i Kuala Lumpur muri Malaysia wanengaga ubutegetsi bwe.

Ubuzima bwa Kim Jong Un bukomeje kuba amayobera rero mu gihe amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi avuga ko Kim atabuze mu ruhame mu gihe kirenga ukwezi muri uyu mwaka gusa, ahubwo yanatakaje ibiro byinshi nka 44.

Kugabanuka kw’ibiro bye biragaragara cyane ku buryo umuturage wa Pyongyang yavuze ko Kim “yacitse intege” kuri tereviziyo ya leta Kim yasaga naho yarushijeho no kunanuka karasisi ko mu kwezi gushize hizihizwa imyaka 73 ishize Koreya ya Ruguru ibayeho.

Ikibazo gikomeye rero kibazwa ni, ni nde uzasimbura Kim Jong Un mu gihe yapfa cyangwa akomeje gutakaza ubushobozi bwo kuyobora?

Hari abavuga ko, kubera ko abana ba Kim Jong Un bakiri bato cyane, umuntu wo muri Biro Politiki cyangwa mu gisirikare ashobora gufata icyemezo maze agafata ubutegetsi.

Bivugwa ko Kim adashobora guhitamo uzamusimbura ubu, kuko bishobora gutera ibihuha ku buzima bwe kandi bikaba bishobora kubangamira ubutegetsi bwe.

kim-yo-jong-1x1-gettyimages-1128333851.jpg

Ariko benshi babona mushiki we, Kim Yo Jong, nk’umukandida ushoboka. Ni umwe mu bagize umuryango wa Kim kandi yizewe byimazeyo na Kim Jong Un. Ashobora kandi kwiringirwa nk’umuntu wayobora mu cyimbo cy’abana ba Kim.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *