Abayobozi ba OTAN bahangayikishijwe ndetse batewe ubwoba nuko perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ashobora kugaba ibitero mu bihugu bihuriye muri uyu muryango, bakaba babwiye ingabo zigera ku 300,000 kuryamira amajanja.
[ad id=”44145″]
Umubano hagati y’u Burusiya n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’u Burayi wari usanzwe utameze neza ariko bihumira ku mirari mu mwaka ushize kuva u Burusiya bwiyemeza gushyigikira perezida wa Syria, Bashar al-Assad mu buryo bwose bushoboka bituma umwuka urushaho kuba mubi hagati y’u Burusiya n’ibihugu bishyigikiye abarwanya Assad nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza.
Ibihugu byinshi biri muri OTAN byari byagabanyije ku buryo bugaragara ingengo y’imari igenda ku bwirinzi kuva Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zasenyuka mu 1991, ariko u Burusiya bwo kuva icyo gihe bwarushijeho kubaka ubushobozi bw’igisirikare bwacyo bukabigaragariza mu karasisi ka buri mwaka gakorwa n’ingabo zisaga 100,000 n’ibikoresho bishya baba bamaze gukora.

Igihugu cy’u Burusiya kandi kimaze iminsi kigerageza kwerekana ko kikiri igihangange mu bya gisirikare nubwo kitakiri Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, aho mu 2008 bwagize gutya bukereka igihugu cya Georgia ko ari akana kikagitera ntihagire ugitabara, ndetse kigashyigikira inyeshyamba mu kwigarurira Ossetia y’Amajyepfo na Abkhazia.
Ntibyahagarariye aho, maze mu 2014 u Burusiya bwigarurira Crimea (yari intara ya Ukraine) buyigira intara yabwo ndetse bushyigikira inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Ukraine.
[ad id=”44145″]
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kandi ku rundi ruhande ashinjwa kugerageza kwivanga mu matora ya perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjira muri za email z’abayobozi bakuru b’ishyaka ry’abademokarate ndetse akaba anaherutse gushyira ibimodoka biriho imbunda zirasa za missiles za kirimbuzi ahitwa Kaliningrad ku mupaka wa Pologne.

Ibihugu byegereye u Burusiya bibarizwa muri OTAN nka Estonia, Pologne na Romania bitewe ubwoba n’u Burusiya, kuri ubu birasezeranywa kuzatabarwa byihuse mu gihe u Burusiya bwabitera.
Umunyamabanga mukuru wa OTAN, Jens Stoltenberg akaba yabwiye ikinyamakuru The Times muri iki cyumweru ko banabonye ko u Burusiya bukoresha poropaganda mu Burayi mu bihugu bihuriye muri OTAN kandi ngo iyo akaba ari mpamvu OTAN irimo irashaka icyo ibikoraho. Icyo bari gukora ngo kikaba ari ugukomeza ubwirinzi bwabo bikomeye kurusha uko byari bimeze kuva intambara y’ubutita yarangira.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko babonye ko u Burusiya butigeze bwicara mu buryo bunyuranye, burushaho kubaka igisirikare cyabwo, kikaba cyarakubye gatatu amafaranga cyashoraga mu bwirinzi kuva mu 2000 buvugurura ubushobozi bw’ingabo, butoza ingabo zabwo ndetse bukanakoresha ubushobozi bw’ingabo zabwo mu gutera ibihugu by’ibituranyi.
Uhagarariye u Bwongereza bihoraho muri OTAN, Sir Adam Thomson nawe akaba yarabwiye The Times ko bizafata OTAN amezi 6 mu kohereza ingabo zayo 300,000 ahantu bakeka ko hashobora kwibasirwa bivugwa ko kwaba ari ukugenda gahoro cyane .
Muri iyi weekend ishize, abashinzwe ubutasi mu gisirikare cy’u Bwongereza bakaba baratanze umuburo bavuga ko ibimodoka by’imitamenwa by’intambara u Burusiya buherutse kwibikaho birusha ubushobozi na kure ibyo OTAN ifite.

Muri raporo batanze bakaba baravuze ko ibimodoka nk’ibi by’u Bwongereza byo mu bwoko bwa Challenger II bishobora kuganzwa ku rugamba n’ibyo by’u Burusiya byiswe Armata. Ibi bikaba byatumye abayobozi bo mu Bwongereza bavuga ko ibi bimodoka by’u Burusiya bijyanye n’igihe, banenga guverinoma yabo kuba nta gisubizo gikwiye itanga.

Abarusiya bamuritse ibi bimodoka byabo byo mu bwoko bwa Armata muri ka karasisi ngarukamwaka muri Gicurasi uyu mwaka. Impuguke mu butasi zikaba zivuga ko ibi bimodoka bishya by’u Burusiya bidapfa kugaragara nk’ibyo muri OTAN bafite kandi ngo bikaba binyaruka kubirusha.
Bivugwa ko ibi bifaru bifite ubushobozi bwo kwiyongeramo amasasu arimo na za bombe ziturika bikabije nta muntu ubikoze nk’uko bisanzwe ku bindi bifaru, ndetse bikaba bifite ubushobozi bwo kurasa missiles ziraswa ibindi bifaru.
Armata kandi ngo nicyo gifaru cya mbere gishya u Burusiya bumuritse kuva bwamurika ikindi cyo mu bwoko bwa T-72 bwamuritse mu 1973 kandi ngo kikaba gishobora kwifashishwa mu bitero ibyo ari byo byose by’u Burusiya.

Abasirikare bazajya bagenda muri Armata ni batatu mu gihe ibya OTAN bigendamo abasirikare bane, ikaba kandi inafite ubushobozi bwo kwirinda ibisasu n’ibindi byagituritsa, ikagira imbunda yo mu bwoko bwa 125mm yishyiramo amasasu, ikaba inafite ubushobozi bwo kurasa missiles ziraswa ibindi bifaru ahantu hangana na miles 5 (ibirometero 8).
[ad id=”44145″]

Nubwo bimeze gutyo ariko, perezida Putin aherutse gutangaza ko ukuri ari uko u Burusiya ubu ntawe bugiye gutera, akomeza avuga ko u Burusiya buha agaciro ubwigenge bwabwo n’ikiburanga, yongeraho ko batifuza kuyobora Isi, kwagura imbibi cyangwa kurwana n’uwo ari we wese.
Ibi ariko Putin akaba yarabitangaje mu gihe u Burusiya bwari bumaze na none kumurika ubwato bugendera munsi y’amazi bw’intambara (Submarine) bugomba koherezwa mu Nyanja y’Umukara. Ni mu gihe kandi Putin aherutse gutegeka kohereza ubwato rutura buhagurukiraho indege z’intambara mu Nyanja ya Mediterane gukomeza urugamba rwo gufasha Bashar al-Assad.
Ese iyi myiteguro yose y’intambara ikomeje kuba hano ku Isi izarangiriraho gusa? Cyangwa twitege intambara ya gatatu y’Isi yose. Icyo umuntu atakwibagirwa nuko n’intambara z’isi zabanje mbere yo kuba zatangizwaga n’urwikekwe nk’uru, hakabaho icyo bita Course aux armament mu gifaransa, aho ibihugu bibanza kwibikaho ibitwaro bizakoresha mu kwirinda cyangwa kwivuna umwanzi, ndetse hakabanza no kubaho kwigarurira ubutaka bw’ibindi bihugu nk’uko u Buyapani bwabanje gutera u Bushinwa mu 1937, u Budage nabwo bugatera Pologne bukayigarurira kuwa 01 Nzeri 1939 u Bufaransa n’u Bwongereza bugacya bitangaza intambara ku Budage, Intambara y’Isi ya 2 itangira ubwo .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com







