Minisitiri wâintebe wâUbwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko adashyigikiye umuco yita uwâInzaduka wâabaryamana nâabo bahuje ibitsina (Abatinganyi) ndetse anemeza ko abagore bâAbabatinganyi bagomba kujya bakumirwa mu bitaro byâAbagore.
Ubwo yari mu nama nâabanyamuryango bâishyaka rye ryâaba âConservateurâ yashimangiye ko Abongereza batagomba gutwarwa nâubuyobe bwâababigisha ko umuntu ashobora kuba igitsina icyo ari cyo cyose.
Ati âUmugabo ni umugabo kandi nâUmugore ni umugore. Ibyo ni ibisanzwe.â
Muri iri jambo rye rya mbere kuva yaba minisitiri wâintebe ryanashyigikiwe nâAbakonserivateri benshi, Minisitiri Rishi yavuze ko abatuye muri kiriya gihugu cyâUburayi bakwiye kwita cyane ku myumvire rusange (Common sense) aho gutwarwa nâibije byose nâamarangamutima yâabantu bishora mu myitwarire yâinzaduka bitwaza ngo ni uburenganzira bwabo.
Minisitiri Sunak yanavugiye muri iyi nama yari yiganjemo abakomeye bo muri iri shyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza kandi ko ashyigikira kuba iri shyaka ryâabakonserivateri ryemera âUrukundoâ anashimangira ko abagore bishora mu butinganyi bakigira abagabo bagomba gukumirwa mu bitaro nâamavuriro yâabagore.
Ati âAbarwayi bagomba kumenya niba ibitaro bivura abagabo cyangwa niba ari abagore.â
Ibi akaba yabivuze ashimaningira ibyari byanatangajwe na minisitiri wâumutekano , Suella Braverman nawe wari wamaganye bene abo bagore mu bitaro byâabagabo umunsi umwe mbere yâuko Rishi Sunak avuga iri jambo.
Suella Braverman nawe ati âAbagore barYamana na bagenzi babo (abiyumva nkâabagabo) nta mwanya bafite mu cyumba cyâabagore cyangwa se ahandi hantu hose hari umutekano ujyanye nâabagore.â
Nâubwo abayoboke b’ishyaka rya conservateur bagaragaye bashimishijwe n’amagambo ya minisitiri w’intebe. Ibi bitekerezo bye byamaganwe cyane nâabaturage benshi bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko “badashobora kubyemera” ndetse ko ibyo avuga bihabanye nâamahame agenga uburenganzira bwa muntu.
Umunyamakuru ukomoka mu Buhinde witwa âWilloughbyâ, yavuze ko aya magambo ya Rishi ateye âubwobaâ kandi ko yumva ahangayikishijwe cyane nâuko abatinganyi biyumva mu ntekerezo nyuma yâiri jambo. Ati: “Ubu urwango rukabije no gutotezwa bigiye gufata intera mu kwibasira abaryamana nâabo bahuje ibitsina.â
Hari bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga byahise byandika ko iri jambo rishobora gutuma Rishi Sunak yeguzwa biturutse mu gutakarizwa icyizere ahanini bitewe n’uko ubu butinganyi yateye ibuye ari imwe muri gahunda zishyizwe imbere n’ibiguhugu bikomeye nka Leta zunze ubumwe z’Amerika na Espagne n’Ubutaliyani.
Imibare ivuga ko muri 2021 mu Bwongereza hagaragaye nibura abantu 2630 bavuga ibyaha byâinzangano byibibasiye bazira ko baryamana nâabo bahuje ibitsina. Gusa 88% yabo banavuze ko bahitamo kudatanga ibirego mu butabera kubera gutinya gukomeza guhohoterwa.


