Kenya: Rurageretse hagati y’Umunyarwanda n’Umunyakenya yizeye ngo amwandikishirize ikigo

Rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda na mugenzi we w’Umunyakenya bari mu mpaka zikomeye mu rukiko ku bijyanye no gutunga no kugenzura miliyoni 400 z’amashiringi yafatiriwe muri banki ebyiri z’i Nairobi. Amafaranga yavuye mu bucuruzi bwo kuri internet. Kugira ngo hirindwe ko amafaranga menshi asesagurwa, Umucamanza mukuru w’urukiko rwa Milimani, Bernard Ochoi, yahagaritse konti ya Stay Online Limited (SOL) […]

Masisi: Nyatura yarahiriye kohereza Abatutsi bose mu Rwanda

Umutwe witwaje intwaro wa Nyatura wigamba ko ugizwe n’Abanyekongo b’Abahutu warahiriye kwirukana Abatutsi bose baba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, ukabohereza mu Rwanda. Ibi byavuzwe n’umwe mu bayobozi bawo wiyita ‘GĂŠnĂŠral’ Ignace, nk’uko byumvikana mu mashusho yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2023, mu gihe bahanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23. […]

Umusifuzi wari kuri VAR ubwo Liverpool yakinaga na Tottenham yahuye n’uruvagusenya

Umusifuzi Darren England, wakurikiranaga amashusho kuri VAR(Video Assistant Referees) ku mukino uheruka guhuza ikipe ya Liverpool na Tottenaham yahuye n’uruva gusenyunya nyuma y’aho iyi kipe yatsindaga igitogo akavuga ko habayeho kurarira bityo kikangangwa. Darren England, umwe mu basifuzi bakomeye mu Bwongereza, yahanishijwe kutazongera gusifura umukino uwariwo wose wa Liverpool muri uyu mwaka hashingiwe ku makosa […]

Zambia: Edgar Lungu wahoze ari perezida aratekereza ku kugaruka muri politiki

Uwahoze ari Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yatangaje ku wa Gatatu ko atekereza kuzagaruka muri politiki mbere y’amatora rusange ataha mu 2026. Lungu yatsinzwe na Hakainde Hichilema uriho mu 2021 nyuma atangaza ko avuye muri politiki. Ariko uyu mugabo w’imyaka 66 yakomeje kugaba ibitero bya politiki kuri Hichilema maze kuri uyu wa Gatatu agaruka ku […]

Agrandissement d’un hĂ´pital construit par la Chine achevĂŠ dans le nord du Rwanda

Un hĂ´pital rĂŠcemment rĂŠnovĂŠ, construit par la China Civil Engineering Construction Corporation (CCECC), a ĂŠtĂŠ officiellement mis en service mardi dans le district de Burera, au nord du Rwanda. L’hĂ´pital universitaire Butaro niveau II, qui est passĂŠ de 150 lits à  256 lits, dispose dĂŠsormais d’installations amĂŠliorĂŠes d’urgence, de soins intensifs, d’imagerie et d’oncologie. L’hĂ´pital […]

UPDF yongeye gusuka amabombe kuri ADF

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko indege z’intambara z’Igisirikare cya Uganda zongeye kugaba ibitero ku birindiro umutwe wa ADF ufite mu mashyamba ya Congo. Museveni ku rubuga rwe rwa X yavuze ko ibyo bitero byagabwe ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira, mu gace ka Mambasa. Ibirindiro bitatu by’umutwe w’iterabwoba wa ADF ni byo byarashwe. […]

Rusizi: Amarira aratemba muri koperative iherutse gutakambira Perezida Kagame

Uyu munyamuryango aravuga ko yagombaga guhabwa Frw ibihumbi 500

Abanyamuryango ba koperative Gisuma Coffee y’abahinzi ba kawa ikorera mu murenge wa Giheke, akarere ka Rusizi, babaye nk’abakubiswe n’inkuba ubwo bitabiraga inama y’inteko rusange yabo, biteguye kugabana inyungu, bakabwirwa ahubwo ko bahombye arenga 4.800.000, ko igihombo kizanakomeza kwiyongera, barikubita bataha inama itarangiye. Bavuga ko ibibabayeho byanababayeho umwaka ushize na bwo babwirwa ko bahombye, bibaza icyo […]

Imbwa ya Biden yirukanywe muri White House nyuma yo kuruma ucunga umutekano

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko Imbwa y’umuryango wa Biden, Commander, yimuwe muri White House nyuma yo kurumana.Jill Biden, yatangaje ko kugeza ubu ari wo mwanzuro wafashwe kugirango umutekano urusheho kugenda neza. Mu cyumweru gishize, iyi mbwa Komanda yarumye umukozi w’ibiro by’ibanga bya White House (Security Service) wayirebereraga.Bibaye ku nshuro […]

Nyagatare: Abakobwa batewe inda barasaba ubufasha

Nsabimana yasobanuriraga abaturage uko bakwiye kurwanya icyaha cyo gusambanya abana

Abakobwa batewe inda bo mu murenge wa Karama mu karere ka Nyagatare barasaba guhabwa ubutabera kuko ngo ababahohoteye baratorotse, ntibabafasha kurera abana babyaranye. Iki kibazo cyagaragajwe n’abakobwa babiri kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023 ubwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwagezaga abatuye muri Karama serivisi za Isange One Stop Center zatangiye gutangirwa mu bitaro bya Gatunda. Umuyobozi […]

Mali: Inyeshyamba z’Aba-Tuareg zigaruriye ikigo cya gatanu cya gisirikare

Kuri uyu wa Gatatu, inyeshyamba z’Aba-Tuareg zo mu majyaruguru ya Mali zavuze ko zafashe ikindi kigo cya gisirikare zicyambuye Ingabo za Mali, bikaba bigeze ku bigo bitanu bya gisirikare zigaruriye kandi zigasahura mu byumweru bicye bishize. Mohamed Elmaouloud Ramadane, umuvugizi w’umutwe wa Coordination of Azawad Movements (CMA), yatangarije Reuters ko abarwanyi bawo bigaruriye ikigo cy’Ingabo […]

Bobi Wine yatawe muri yombi ageze ku kibuga cy’indege

Umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Bobi Wine, yatawe muri yombi nyuma yo gusubira mu gihugu avuye mu rugendo mu mahanga, nk’uko bivugwa na National Unity Platform (NUP). Daily monitor itangaza ko kuri uyu wa kane mu gitondo, uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe nyuma y’uruzinduko mu bihugu byinshi, […]

Arifuza umugabo ahemba miliyoni 15 ku kwezi ku mabwiriza arindwi akurikira

Yitwa Isabella, kuri we ngo amafaranga si ikibazo kuko yakoreye menshi ahagije kandi na n’ubu aracyakora no ku isura si igitegwa joro, akaba ashaka umusore witeguye kumubera umugabo akajya amuhemba amadolari ibihumbi 15 ku kwezi (arenga miliyoni 15 z’amanyarwanda) ariko uwo mugabo hari ibyo agomba kuba yiteguye kuzuza. Abinyujije mu butamwa yashize ku mbuga nkoranyambaga, […]

Ubwongereza: Ijambo rya Minisitiri Rishi ryashyize abatinganyi mu manegeka

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko adashyigikiye umuco yita uw’Inzaduka w’abaryamana n’abo bahuje ibitsina (Abatinganyi) ndetse anemeza ko abagore b’Ababatinganyi bagomba kujya bakumirwa mu bitaro by’Abagore. Ubwo yari mu nama n’abanyamuryango b’ishyaka rye ry’aba ‘Conservateur’ yashimangiye ko Abongereza batagomba gutwarwa n’ubuyobe bw’ababigisha ko umuntu ashobora kuba igitsina icyo ari cyo cyose. Ati “Umugabo ni […]

Ruhango: Impanuka ikomeye yahitanye abapolisi 2

Abapolisi babiri bari kuri moto yavaga mu karere ka Muhanga berekeza mu Ruhango, bapfuye nyuma yo kugongwa n’ikamyo. Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Ruhango mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ukwakira 2023. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko abapfuye ari AIP Jean Felix Ngaboyimana na […]

Tanzania:Abakobwa bambara impenure n’abagabo basuka imisatsi bakomanyirijwe

Mu gihugu cya Tanzania ubutegetsi bwafashe ingamba zikomeye nyuma y’aho abakobwa bambara impenure bamaze kuba uburo buhuye ndetse kandi n’abasore bishyiraho imisatsi itari karemano bakaba bakomeje kwiyongera. Ibi cyane cyane byagaragaye mu karere ka Arumeru mu Ntara ya Arusha, muri iki gihugu aho hashyizweho amabwiriza avuga ko abakobwa bambara amajipo magufi n’abasore basuka imisatsi, bazajya […]

Ubukwe bwa Zari na Shakib bwabaye mu muhezo-AMAFOTO

capture1a.png

Mu ntangiro z’icyi Cyumweru nibwo hasakaye amakuru y’uko Zari n’umukunzi we bagiye gukora ubukwe ariko ibirori bikitabirwa n’abatumiwe gusa.Bidatinze rero kuri uyu wa Kabiri nibwo byashyizwe mu bikorwa barishimana imbere y’imiryango. Ni ibirori bitavuzweho byinshi bitewe n’uko ba nyiri ubwite bashatse ko biba mu muhezo bituma hatamenyekana buri kimwe cyose. Kuva mu cyumweru gishize, amakuru […]

Nyaruguru: Abakoze mu muhanda Munini-Busanze barashinja umukoresha kubambura

Bamwe mu bakoze imirimo yo kubaka inzira z’abanyamaguru n’iz’amazi mu muhanda wa Kaburimbo Munini-Busanze mu Karere ka Nyaruguru, baravuga ko kumara amezi agera muri 5 badahembwa byabagizeho ingaruka zirimo no gukererwa kohereza abana ku mashuri. Bamwe muri abo bakozi bavuga ko bakoze imirimo yo kubaka inzira z’abanyamaguru n’iz’amazi mu muhanda wa Kaburimbo Munini-Busanze. Ni imirimo […]

Umuyobozi wa RIB aremera ko ari igisebo kuba Kazungu yarafashwe bitinze

Kazungu Denis aremera ko yishe abantu 14

Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Colonel Jeannot Ruhunga, aremera ko inzego zishinzwe ubutabera zararangaye, zifata zikerewe Kazungu Denis, bityo ko ari igisebo kuri zo. Col Ruhunga mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023 yagize ati: “Hatabaye uburangare ku nzego zose, nta cyaha cyaba ariko turi muri sosiyete. Kazungu yatoranyije abantu yica yabigambiriye, […]

Kenya: Perezida Ruto yakoze impinduka zikomeye muri guverinoma

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Kenya, William Ruto, yahinduye abantu umunani bagize guverinoma ye, maze yinjiza minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu biro by’icyahoze ari minisiteri y’intebe. Ruto yavuze ko impinduka zari nkenerwa kugira ngo “tunoze imikorere kandi tunoze itangwa rya serivisi nk’uko bigaragara mu cyemezo cy’ubuyobozi”. Ruto yahuye n’imyigaragambyo mu gihugu hose kubera ubuzima bwarushijeho […]

Kitshanga yasubiye mu maboko ya FARDC na Wazalendo

Abarwanyi ba Wazalendo bifatanyije n'ingabo za Leta muri iyi mirwano

Agace ka Kitshanga gaherereye muri teritwari ya Masisi kasubiye mu maboko y’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, n’imitwe yitwaje intwaro ihuriye mu cyitwa ‘Wazalendo’. Aya makuru yemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, mu gitondo cy’uyu wa 5 Ukwakira 2023, agira ati: “Kuva saa munani z’igitondo cy’uyu wa 5 Ukwakira, FARDC, FDLR, abacancuro […]

Umutoza Luis Enrique yavuze uwatumye PSG yandagazwa na Newcastle

Umutoza Luis Enrique w’Ikipe ya Paris Saint-Germain, yishinje kuba nyirabayazana yatumye ikipe ye inyagirwa na Newcastle United mu ijoro ryakeye. PSG yari yasuye Newcastle United i Saint James Park, mu mukino wa UEFA Champions league warangiye inyagiwe ibitego 4-1. Ibitego bya Miguel Almiron, Dan Burn, Sean Longstaff na Fabian Schar ni byo byafashije ikipe y’umutoza […]

Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Gen Bunyoni

Urukiko mu gihugu cy’u Burundi rwakomeza ko Gen Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu akomeza gufungwa, akazakomeza kuburana afunze. Ni umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi, mbere yo kuwumenyesha uregwa ufungiye muri gereza ya Gitega, ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2023. Muri Mata uyu mwaka ni bwo Bunyoni yatawe muri yombi […]

RDC yasobanuye icyo igiye gukora ku butaka bivugwa ko Uganda yatwaye

Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) yasobanuye icyo igiye gukora ku butaka bwo muri teritwari ya Rutshuru Abanyekongo bavuga ko bwatwawe na Uganda. Hashize iminsi sosiyete sivili yo muri Rutshuru ndetse n’abavuga rikumvikana barimo abadepite bagaragaza ko abayobozi ba Uganda bimuye imbago ku rubibi rw’ibihugu byombi, bituma igice cy’ubutaka bwo muri Bunagana buva […]

Yakatiwe imyaka 35 y’igifungo nyuma yo gucuruza abana babiri

Uwahoze ari umukozi ushinzwe imibereho myiza y’ibitaro bya Mama Lucy mu gihugu cya Kenya, ukurikiranyweho gucuruza abana, yakatiwe igifungo cy’imyaka 35 kubera kugurisha abana babiri. Mu gihe yamuciraga urubanza, Umuyobozi mukuru wa Milimani, Esther Kimilu, yavuze ko uyu Fred Leparan yakatiwe imyaka 35 y’igifungo nyuma y’uko atigeze agaragaza impuhwe n’ubumuntu ubwo yacuruzaga aba bana. Kimilu […]

Ntabwo amabwiriza yo mu Rwanda arusha amategeko uburemere: Mukuralinda

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda yagaragaje ko atemeranya n’umuhuzabikorwa w’umuryango CLADHO, Murwanashyaka Evariste wavuze ko amabwiriza yo muri iki gihugu aremera kurusha amategeko, iyo bigeze ku kwimura abatuye mu manegeka. Murwanashyaka mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu tariki ya 2 Ukwakira 2023, yagize ati: “Mu Rwanda tugira uko amategeko akurikirana ariko usanga […]

Uganda irasabwa kwishyura asaga miliyari 112 Shs kugirango izakire imikino ya AFCON 2027

Uganda irateganya kwishyura Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Afurika, miliyari 112.407 z’Amashilingi mbere ya Gashyantare 2025 kugirango izabashe kwakira imikino y’Igikombe cya Afurika muri 2027 nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi muri guverinoma. Ku itariki ya 27 Nzeri 2023, CAF yemereye ibihugu bya Uganda, Kenya na Tanzania uburenganzira bwo kuzakira mu 2027 Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu (AFCON)ku […]