Ruhango: Impanuka ikomeye yahitanye abapolisi 2

Sangiza iyi nkuru

Abapolisi babiri bari kuri moto yavaga mu karere ka Muhanga berekeza mu Ruhango, bapfuye nyuma yo kugongwa n’ikamyo.

Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Ruhango mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ukwakira 2023.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko abapfuye ari AIP Jean Felix Ngaboyimana na PC (Police Constable) Musabe Fred; bombi bakaba bakoreraga mu Karere ka Ruhango.

Yunzemo ko “imirambo yabo yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi, iperereza ryatangiye ngo turebe icyihishe inyuma y’iyo mpanuka.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *