Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) yasobanuye icyo igiye gukora ku butaka bwo muri teritwari ya Rutshuru Abanyekongo bavuga ko bwatwawe na Uganda.
Hashize iminsi sosiyete sivili yo muri Rutshuru ndetse nâabavuga rikumvikana barimo abadepite bagaragaza ko abayobozi ba Uganda bimuye imbago ku rubibi rwâibihugu byombi, bituma igice cyâubutaka bwo muri Bunagana buva muri RDC.
Byatumye umudepite mu nteko ishinga amategeko ya RDC, JuvĂ©nal Munubo Mubi, asaba ko Minisitiri wâububanyi nâamahanga, Christophe Lutundula, yatanga ibisobanuro kuri iki kibazo, nâuburyo guverinoma iteganya kugikemuramo.
Minisitiri wâitumanaho nâitangazamakuru akaba nâUmuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023 ubwo yari mu mujyi wa Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga, yagejejwe iki kibazo, asobanurira abanyamakuru ko ibihugu byombi bizakiganiraho, hifashishijwe inzira ya dipolomasi.
Muyaya yagize ati: âNdatekereza ko Minisitiri wâububanyi nâamahanga ari gukoresha uburyo bukwiye bwa dipolomasi mu gukemura iki kibazo kubera ko nta cyatuma twimura imbago zâumupaka zashyizweho mu gihe kirekire gishize. Yewe na mugenzi wanjye, Minisitiri wâingabo, yagejeje iki kibazo kuri Minisitiri wâububanyi nâamahanga, kandi vuba hashoboka, tuzabaha igisubizo.â
Ingabo za Uganda ziri mu butumwa bwâamahoro bwâumuryango wa Afurika yâiburasirazuba zigenzura Bunagana kuva muri Werurwe 2023. Umutwe witwaje intwaro wa M23 ni wo wazishyikirije iki gice, hashingiwe ku myanzuro yafashwe nâabakuru bâibihugu byo mu karere.


