Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Gen Bunyoni

Sangiza iyi nkuru

Urukiko mu gihugu cy’u Burundi rwakomeza ko Gen Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu akomeza gufungwa, akazakomeza kuburana afunze.

Ni umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi, mbere yo kuwumenyesha uregwa ufungiye muri gereza ya Gitega, ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2023.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo Bunyoni yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bitatu, birimo guhungabanya umutekano w’igihugu, guhungabanya umutungo w’igihugu ndetse n’inyungu z’akazi zatadakurikije amategeko.

Byari mbere y’uko ku wa Kane w’icyumweru gishize uyu mugabo agezwa bwa mbere imbere y’ubutabera bw’u Burundi.

Iburanisha rye ryabereye muri gereza nkuru ya Gitega, aho afungiye kuva muri Nyakanga uyu mwaka. Ni iburanisha ryitabiriwe n’abantu benshi nk’uko amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi abivuga.

Bunyoni wanigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Burundi ubwo yageraga imbere y’ubutabera, we n’umunyamategeko we bamaganye uburyo afunzwemo.

Ati: “Mfungiye mu kumba gato gafite inzugi eshatu zifungishijwe iminyururu. Hari abapolisi babiri bahoraho bashinzwe kuncunga. Bibaye ngombwa ko haba ikibazo, kuhamvana byagorana.”

Bunyoni by’umwihariko yavuze ko arwaye diyabete yo mu rwego rwa kabiri, bityo ko akeneye kwita ku buzima bwe.

Yasabye ko yatanga ingwate ya miliyoni 300 z’amafaranga y’Amarundi kugira ngo yemererwe kurekurwa by’agateganyo; ibyo urukiko rwateye utwatsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *