Mu ijoro ryo ku wa 4 Gashyantare 2018, nibwo Polisi yo mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi umugabo ucyekwaho kwica abigambiriye umuhanzi Radio waririmbaga mu itsinda Goodlyfe.
Uyu Troy wemera ko yari kumwe na Radio mu ijoro ryo ku ya 22 Mutarama 2018 ubwo yakubitwaga bikomeye, ahakana avuga ko atagize uruhare mu ikubitwa rye, akavuga ko hari abantu baje bakamukubita atazi.
Troy avuga ko nyuma yaho, haje abagabo atazi bagafata Radio bakamujyana hanze y’akabari abandi bagasigara bicaye, gusa nyuma we(Troy) ngo akaza gusohoka agahita amusanga aryamye hasi yataye ubwenge hafi y’umuryango w’akabari, Pamela na Washington bagahita bamujyana kwa muganga.
Ubwo ibi byabaga, Troy avuga ko yari kumwe na Pamela Musiimire, David Washington,Hassan ari na we washwanye na Radio mu kabari bikavamo imirwano.
Si Godfrey Wamala wenyine utawe muri yombi nyuma y’urupfu rwa Radio, hari n’abandi bagabo babiri bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe.

Â


