Uduhanga n’amagufa by’Abanyarwanda bibitse mu nzu ndangamurage z’u Budage bizacyurwa ryari?

Sangiza iyi nkuru

Uduhanga n’amagufa bisaga 1,000 by’abantu bo muri Afurika y’iburasirazuba harimo n’Abanyarwanda byajyanywe mu Budage bigiye gukorwaho ubushakashatsi ku moko mu gihe cy’ubukoloni biracyabitse mu bubiko bwo muri Berlin nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri.

[ad id=”44145″]

Radio ARD ivuga ko yabonye urutonde rw’ibisigazwa by’abantu bikibitswe na Prussian Cultural Heritage Foundation, ishinzwe gucunga inzu ndangamurage zo muri uyu murwa mukuru w’u Budage.

Twinshi muri utu duhanga n’amagufa biriho ibirango bigaragaza ko byaturutse mu bihugu Abadage bahoze bakoloniza muri Afurika y’iburasirazuba, harimo 1,003 byavuye mu Rwanda na 60 byavuye muri Tanzania. Muri ibi hakaba harimo uduhanga 10 tw’abana.

Iyi nkuru dukesha Daily Nation irakomeza ivuga ko bimwe mu bisigazwa by’abantu bibitse mu bubiko bukuru bwa Foundation twavuze ruguru ari iby’abantu barwanyaga ubukoloni baciwe imitwe n’abasirikare b’Abadage uduhanga twabo tukoherezwa I Berlin gukorerwaho ubushakashatsi.

Ubwo ARD yabazaga Hermann Parzinger, umuyobozi w’iyi foundation, yasubije ko nta kibazo bafite cyo gusubiza ibi bintu aho byaturutse. U Budage bukaba muri iyi myaka bumaze gusubiza uduhanga 20 tw’abanyanamibiya twari twatwawe gutyo.

skull
Itsinda ry’abanyanamibiya ryari ryagiye gucyura uduhanga tw’abantu babo kuwa 30 Nzeri 2011

[ad id=”44145″]

Bivugwa ko utu duhanga ari tumwe muri 300 twajyanywe mu Budage nyuma yo kwica abaturage ba Namibia mu gihe cyo kurwanya ubukoloni mu kitwaga Afurika y’amajyepfo y’uburengerazuba, u Budage bwakolonije kuva mu 1884 kugeza mu 1915.

Twagerageje kuvugisha minisitiri w’umuco w’u Rwanda, Uwacu Julienne ku murongo wa telephone ngo tumubaze niba u Rwanda narwo ruteganya gusaba ko ibisigazwa by’Abanyarwanda biri mu Budage byagarurwa, ariko ntibyashoboka kuko yari ari mu nama.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *