Udutsiko twitwaje intwaro twaburiye ibihugu biteganya kohereza abapolisi muri Haiti

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 13 Werurwe, Jimmy Cherizier, umuyobozi ukomeye w’agatsiko gakomeje guca ibintu muri Haiti mu byumweru bibiri bishize, yihanangirije ibindi bihugu abisaba kwirinda kwivanga mu bibazo by’igihugu cye ubu kiri mu kajagari.

Cherizier, uzwi cyane ku izina rya Barbecue, aganira na W Radio ikora mu rurimi rw’Icyesipanyoli, yasobanuye ko igisubizo cy’amahoro muri Haiti kizazanwa n’abaturage ba yo aho kuzanwa n’ibihugu by’amahanga.

Byongeye kandi, umuyobozi w’agatsiko yibajije inyungu y’inkunga mpuzamahanga, avuga ko buri gihugu gishaka kurengera inyungu zacyo.

Ati: “Igisubizo ku kibazo cya Haiti kiri mu Banyahayiti, nta kindi gihugu gikwiye kugira icyo gikora. Buri gihugu kirengera inyungu zacyo … Icyo dukeneye ni uguhindura imibereho yacu”.

Kenya yiteguye kuyobora ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Haiti yohereza abashinzwe umutekano 1.000 muri iki gihugu cyo muri Karayibe. Kohereza ariko byahagaritswe by’agateganyo nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry, yeguye.

Vuba aha, Amerika yahaye utu dutsiko tw’Abanyahayiti amasaha 24 kugira ngo batange uhagarariye inama y’inzibacyuho izashyiraho Minisitiri w’intebe w’agateganyo.

Cherizier kandi yavuze ko nubwo Ariel Henry yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’intebe, urugamba rwo guharanira ubwisanzure rukomeje.

Umuyobozi w’agatsiko yagize ati: “Ntabwo dushishikajwe no kwegura kwa Ariel Henry. Tuzakomeza urugamba rwo kubohora Haiti.”

Cherizier yavuze ko inyungu ze zakomeje kuba guharanira ko ubukungu bwa Haiti butere imbere. Yashimangiye ko adashaka gufata umwanya uwo ari wo wose wa politiki.

Yagaragaje ko ikibazo nyamukuru cyugarije Abanyahayiti ari abanyapolitiki atari udutsiko twitwaje intwaro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *