Manchester United yatsinze Real Betis ibitego 4-1 biyibera impamba ihagije yo kujyana muri Espagne, mu gihe Arsenal yo yananiwe kwikura muri Portugal ikahanganyiriza ibitego 2-2.
Manchester United yari yakiriye Real Betis ku kibuga Old Trafford mu mukino ubanza wa ? mu mikino ya Europa League wasifuwe na Daniel Siebert mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023.
Manchester United nk’ikipe yashakaga kuzajya muri Espagne mu mukino wo kwishyura ifite impamba ihagije, yatangiye umukino isatira cyane ndetse Weghorst atsinda igitego ku munota wa 5 nubwo umusifuzi yemeje ko hari habayeho kurarira.
Ku munota wa 6, Marcus Rashford yafunguye amazamu ku kazi gakomeye kari gakozwe na Bruno Fernandes wateye mu izamu maze ba myugariro ba Betis bakawukuramo mbere gato y’uko Rashford awakira agacenga umwe ahita atera mu izamu.
Ku munota wa 28, Anthony yazamuye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Weghorst awutera hejuru y’izamu ari wenyine, mbere gato y’uko Rashford ahusha uburyo bukomeye bwavuyemo koruneri ariko n’ubundi Casemiro akaza kwamurura umupira.
Ku munota wa 32, Ayoze Pérez yishyuriye Real Betis
Real Betis yazamukanye umupira yihuta cyane maze Juanmi ahindura umupira mwiza imbere y’izamu, Ayoze Pérez ayifungisha igituza ahita atsinda igitego cya mbere cya Real Betis.
Ku munota wa 43, umuzamu De Gea yakoze ikosa atanga umupira nabi ariko ku bw’amahirwe make Ayoze Pérez ateye umupira ufata igiti cy’izamu uvamo.
Igice cya mbere cyarangiye Manchester United Manchester United yihariye umupira ku cyigero cya 55% kuri 45% ya Real Betis.
Man United yatangiranye igice cya kabiri impinduka zakuyemo Diogo Dalot hakinjira Wan-Bissaka.
Ku munota wa 52, Anthony yatsinze igitego cya 2
Casemiro yahaye Bruno Fernandes umupira mwiza, maze nawe awushyikiriza Anthony ahita atsinda igitego cyiza nyuma yo kureba uko umuzamu Claudio Bravo yari ahagaze.
Ku munota wa 57, Bruno Fernandes yatsinze igitego cya 3
Ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe neza na Luke Shaw, Bruno Fernandes yibye umugono abakinnyi ba Real Betis maze abatsindana igitego cy’umutwe, biba 3-0.
Ku munota wa 62, Man United yongeye kubona uburyo bukomeye imbere y’izamu nyuma yo guhererekanya neza kwa Bissaka na Bruno Fernandes ariko Anthony arobye umupira unyura hejuru gato y’izamu.
Ku munota wa 79, Weghorst yacomekeye Anthony umupira mwiza ariko umuzamu Bravo agaragaza ko ari umuzamu mukuru ararokora.
Ku munota wa 82, Wout Weghorst yatsinze igitego cya 4
Facundo Pellistri wari winjiye mu kibuga asimbuye Anthony, yacenze ba myugariro ba Betis, Mc Tominay ateye mu izamu Bravo awukuramo maze Wout Weghorst wari unyotewe igitego ahita asongamo, biba 4-1.
Ku rundi ruhande, muri Portugal kuri Estadio Jose Alvalade, Sporting Club Portugal yahanganyirije na Arsenal ibitego 2-2, ibyatumye Arsenal igomba gutindira mu Bwongereza uko byagenda kose.
Ibitego bya Arsenal byatsinzwe na William Saliba na Hidemasa Morita, mugihe ibya Sporting byari byatsinzwe na Goncalo Inacio na Paulinho.

Wout Weghorst yatsinze igitego cye cya mbere kuri Old Trafford

Bruno Fernandes yatsinze igitego atanga n’umupira uvamo igitego

Abakinnyi 4 batsindiye Man United kuri uyu mukino

Arsenal yanganyirije muri Portugal


