Abadepite 2 bo mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda bari mu mazi abira bashinjwa kohereza abasore 2 kujya kugirira nabi Umunyamabanga wa leta ushinzwe ibikorwa mu biro bya Visi perezida wa Ugada, gusa aba basore nab o bakaba baraje gutabwa muri yombi.
Polisi ikorera mu gace ka west Nile, yatangaje ko aba badepite 2 barimo uwitwa Lee Oguzu uhagarariye akarere ka Maracha ndetse na mugenzi we James Acidri na we uhagarariye Maracha y’Uburengerazuba bohereje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 insoresore zitabarika kuri moto kugirira nabi uyu munyamabanga ukorera mu biro bya Visi perezida, Alex Onzima.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba badepite ngo bohereje aba basore 2 ngo bagende bamukubite, ndetse bakaniyemeza kubaha lisansi ihagije muri moto za bo ariko ngo bagende igikorwa boherejwemo bakirangize neza, bamusanze aho yarimo atanga ikiganiro ku bijyanye n’ihinduka ry’ingingo ya 102 yo mu Itegekonshinga rya Uganda.
Polisi ya uganda kandi ikomeza ivuga ko aba badepite bohereje aba basore muri iki cyumweru dusoza, bakaba barashatse gutangira uyu muyobozi ngo bamukubite ariko inzego z’umutekano zikagoboka hakiri kare, ubu izo nsore sore zikaba zikiri mu maboko ya polisi mu gihe abo badepite nab o bakirimo guhatwa ibibazo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
Â


