Bamwe mu Badepite bagize inteko ishinga amategeko ya Uganda batangaje ko bamaze kunoza umugambi wo kujyana Perezida museveni mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC ku ruhare bamushinja rw’ubwicanyi buherutse gukorerwa abaturage bo mu gace ka Kasese.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri munsi w’ejo tariki ya 9 Ukuboza 2016, nibwo abadepite biganjemo abo mu ishyaka ritavuga rumwe na leta FDC riyobowe na Winnie Kiiza akaba numwe mu badepite, yatangaje ko yamaze no kuvugana n’inzego z’ubutabera zo muri Uganda zikorana na ICC, bityo ko mu minsi ya vuba bashobora guhamagaza Perezida Museveni akitaba urukiko.

Uyu mudepite kimwe n’abandi batandukanye, bashinja Perezida Museveni kugaba igitero mu gace ka Rwenzururu mu karere ka Kasese mu minsi ishize, ibitero byahitanye abasaga 90.
Ibi bitero byari bigamije gukuraho umwami Charles Wesley Mumbere aho umubari munini w’abamurindaga wahitanywe n’ubwo bwicanyi bwakozwe n’ingabo z’igisirikare cya museveni.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu abagize Inteko ishinga amategeko ya Uganda bavuga ko abunganira umwami Charles Wesley Mumbere mu mategeko nabob amaze kuvugana n’agashami ka ICC I kampala hagamijwe kureba uko uru rukiko rukora ngo Perezida Museveni nawe azagenzweyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


