Uganda: Abakobwa babujijwe guca imyeyo

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango muri Uganda, Peace Mutuuzo ejo tariki ya 5 Gashyantare 2020 yabujije abakobwa umugenzo wo gukuna cyangwa se guca imyeyo.

Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, Minisitiri Mutuuzo yatangaje ibi mu gihe igihugu cyiteguraga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imigenzo yo gukeba bimwe mu bice bigize igitsina cy’abagore kizwi mu Cyongereza nka ‘Female Genital Mutilation’, uyu munsi wizihizwa tariki ya 6 Gashyantare buri mwaka.

Kuri Minisitiri Mutuuzo, umugenzo wo guca imyeyo ngo ntaho utandukaniye no gukebwa. Agaragaza ko hari impungenge ku bana b’abakobwa babikora, akaba yabasabye kujya bagaragaza ababashuka ko babikore. Ngo leta ya Uganda ifite gahunda yo gushora imari mu bikorwa birwanya imico nk’iyi kandi ubukangurambaga buzakorerwa mu mashuri abanza.

Guca imyeyo ni iki?

Ni umugenzo ukorwa n’ab’igitsinagore, aho bafata igice cy’umwanya w’ibanga (igitsina), bakagikurura kugira ngo kibe kirekire. Bizera ko umukobwa cyangwa umugore waciye imyeyo, abasha gushimisha uwo bakorana imibonano mpuzabitsina kurusha utarabikoze, bigatuma benshi bashishikazwa no kubikora, n’abana bakagendera kuri iyi myumvire.

Mu bihugu byo mu karere birimo n’u Rwanda, uyu mugenzo uracyakorwa na benshi gusa ukorwa mu ibanga n’umuntu ku giti cye cyangwa se itsinda ry’abakobwa bahuriye hamwe.

Abatawemera bavuga ko kuwimakaza nta ho bitandukaniye no gushyigikira ingeso mbi z’ubusambanyi, bityo bo ngo badashobora kuwukora gusa babona bigoye ko wacika kuko gukora igenzura ry’abawukora bisa n’ibidashoboka.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Uganda: Abakobwa babujijwe guca imyeyo
    guca imyeyo kurinjye mbona ari ibintu byiza kuberako na leta yacu irabyemera. kd muba mwakoze cyn!.

  2. Uganda: Abakobwa babujijwe guca imyeyo
    guca imyeyo kurinjye mbona ari ibintu byiza kuberako na leta yacu irabyemera. kd muba mwakoze cyn!.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *