Uganda: Abaminisitiri n’Abadepite ku isonga mu gukora ihohotera rishingiye ku gitsina

Sangiza iyi nkuru


Polisi ya Uganda iratangaza ko abanyacyubahiro bakomeye muri kiriya gihugu ari bo baza ku isonga mu kugaragaraho ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Polisi ivuga ko mu birego bakira bishingiye kuri uru rwego basanze abanyepolitiki cyane cyane Abadepite, Abaminisitiri, Abacamanza n’abandi ari bamwe mu baza ku isonga mu gushyirwa mu majwi kuri iki kibazo.

Umuyobozi ukora mu rwego rwa polisi mu gashami k’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, Dr John Kamya avuga ko hari gutegurwa ibikorwa by’ubushakashatsi kuri iki kibazo aho aho abantu 45 bari guhugurwa ngo bazabikurikirane neza.

Dr Kamya akomeza avuga ko abagore n’abakobwa ari bamwe mu bahura n’ibibazo by’ihohoterwa ahanini rishingiye ku gitsina ariko bagatinya kubivuga kuko babikorerwa n’abantu batinyitse b’abanyacyubahiro bityo ugasanga binagoye kubikurikirana aho bikekwa.

Agira ati “Buri cyumweru numva ikibazo giteye gutyo kandi nakurikirana ngasanga gishingiye ku muntu wo mu rwego rwo hejuru. Ibi rero bigira ingaruka kuri twe twese.

Daily monitor yo muri Uganda ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko byibuze abagore 2 ku 10 ari bo bagaragaza ko bahohotewe ndetse n’aho byavuzwe usanga abemera ko bahohotewe bangana na 6.6%.

Abayobozi batandukanye muri kiriya gihugu bakomeza bavuga ko kuba abanyepolitiki bo mu nzego zo hejuru ari bo bakora ririya hohoterwa bituma abashinzwe kubikurikirana batabikora uko bikwiye ndetse bikanatuma iperereza rikorwa nabi.

Urwego rushinzwe gukurikirana ibibazo bijyanye n’ihohoterwa muri kiriya gihugu zivuga ko zigiye guhagurukira abantu bakomeye bagaragaraho ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina bakajya bahanwa mu buryo bwihanukiriye.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *