Nyuma y’ukwezi Uganda yifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bw’inyamaswa zo mu mashyamba (UN World Wildlife Day), kuri uyu wa 12 Mata, hafi ya pariki yitiriwe umwamikazi w’u Bwongereza, “Queen Elizabeth National Park” bahasanze intare 11 zishwe.
Bashir Hangi, umuyobozi mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima bw’inyamaswa yabwiye Daily Monitor ko izi nyamaswa zishwe n’abantu bataramenyekana.
Yagize ati “Ni byo koko twapfushije intare 11 harimo ingore eshatu n’izindi z’ibyana 8. Zapfiriye ku gace baroberaho amafi ka Kamukungu hafi ya pariki. Birashoboka ko zarozwe ariko tuzamenya ukuri nyuma y’iperereza.
Dr Akankwasah Barirega, umuyobozi mu ishami ryo kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa zo mu ishyamba muri Minisiteri y’ubukerarugendo, na we aravuga ko bishoboka cyane ko izi ntare zarozwe, yongeraho ko bazashaka ibimenyetso bishoboka kugira ngo icyazishe kimenyekane. Uyu muyobozi yanavuze ko uwo iki cyaha kizahama, azahanwa by’intangarugero.
Ku munsi mpuzamahanga wo kwizihiza ubuzima bw’inyamaswa zo mu ishyamba, insanganyamatsiko muri iki gihugu yavugaga ku kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa zo mu bwoko bw’indyanyama nka Intare, Ingwe, Ibisamagwe,… bitewe n’uko kuri iyi si ari zo nyamaswa ziri kugenda zishira.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com


