Uganda: Abanyarwanda barimo gutabwa muri yombi bitwa intasi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe havugwa umwuka mubi wa politiki ndetse n’ intambara y’ ubutita hagati y’ u Rwanda na Uganda, biravugwa ko Abanyarwanda bakomeje gutabwa muri yombi bagafungirwa mu magereza atandukanye mu gihugu cya Uganda, bamwe bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Aya makuru yemeza kandi ko aba banyarwanda babarizwa mu magereza makuru yo muri iki gihugu, abenshi bagiyeyo ku bw’ impamvu zo gushakisha imibereho ndetse n’ abandi bajyayo bagiye gusura inshuti n’ abavandimwe babo.

Amakuru agera kuri Bwiza.com, ni uko Abanyarwanda bagera kuri 350 bafungiye muri Gereza ya Kisoro, 420 bari muri Gereza ya Kabale naho muri Gereza Nkuru y’ i Kampala ahitwa i Ruziri hafungiye abanyarwanda 180.

Benshi muri aba banyarwanda bafungiye muri Uganda bagiyeyo mu buryo burimo ubujiji kuko iyo bambukaga umupaka bageze ku ruhande rwa Uganda ngo bahabwaga uruhushya (jeto) rw’ umunsi umwe mu gihe bifuzaga nk’ amezi abiri cyangwa se atatu bitewe no kutamenya gusoma ntibabimenye.

Ibi byabaye ahanini ku bafite indangamuntu zabo nk’ uko biteganywa n’ itegeko ryo gukoresha indangamuntu imwe ku banyarwanda , abanyakenya ndetse n’ abanya uganda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aba banyarwanda bafunze bagiye bafatirwa hafi cyane ku mabariyeri ya Kisoro aho bita i Nyakabande, bariyeri ya Virunga ndetse n’ abandi bagiraga amahirwe yo kurenga aya mabariyeri ari mu duce twegeranye n’ imipaka y’ u Rwanda na Uganda bagiye bafatirwa mu mikwabu i Kampala.

Nyuma yo gufatwa n’ abapolisi, aba banyarwanda bagiye bashyirikizwa inkiko benshi muri bo barakatirwa igifungo kiri hagari y’ umwaka umwe n’ ibiri.

Ibi byemezwa na Habimana Fautsin w’ imyaka 27 y’ amavuko ukomoka mu Karere ka Rulindo uvuga uburyo yagiye gusura inshuti ye agafatirwa i Kampala.

Mu kiganiro na Bwiza.com kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ukuboza 2017, Habimana yavuze ko yagiye gusura inshuti ye ituye ahantu hitwa Bombo ageze muri gare i Kampala atabwa muri yombi.

Ati” Nta cyambabaje nko kubona naravuye ku mupaka nsabye ko bampa amezi 3 nizera ko babinkoreye ariko ngeze mu mujyi wa Kampala nahamaze iminsi ine gusa ubwo nateganyaga gukomeza njya i Bombo nibwo nafashwe ndafungwa banziza ko narengeje iminsi”.

Akomeze avuga ko yaciye mu nzira y’ umusaraba ngo kuko yafungiwe ahantu habi, afatwa nabi ndetse bakajya banamwita ko ari intasi y’ u Rwanda.

Ati” Kugirango mfungurwe ni uko nabonye uburyo mpamagara mu rugo iwacu muri Rulindo, mukuru wanjye yagurishije umurima wanjye bityo aza kundekuza atanze miyoni 2 z’ amashilingi ».

Kuri iyi ngingo, Habimana yakomeje avuga ko yari afunganywe n’ abandi banyarwanda benshi bambutse mu buryo bumwe ariko ko harimo n’ abandi batagiraga ibyangombwa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ati “Miliyoni 2 z’ amashilingi niyo natanze kugirango ndekurwe ariko abacungagereza n’ abapolisi nabo nabahaye ibihumbi Magana 2 y’ amashilingi kugirango bangeze ku mupaka.

Benshi muri aba banyarwanda bafungiye mu magereza yo muri Uganda n’ abakomoka mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Gakenge , Rulindo ndetse na Gicumbi.

Si abo gusa kuko binavugwa ko harimo n’ abamotari bahisemo kujya gukorera muri Uganda bikarangira batawe muri yombi baryozwa ibyangombwa bibemerera gukorera muri Uganda(Work Permits).

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *