Uganda: Abanyarwanda basaga 20 batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Uganda icumbikiye Abanyarwanda basaga 20 bashinjwa kwinjira muri kiriya gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru the New vision cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru, kivuga ko aba bantu basaga bafatiwe mu mujyi wa Kabale mu ma saa yine z’igitondo ku munsi w’ejo tariki ya 20 mata 2017, bakabapakira imodoka bakabajyana mu mujyi wa Kampala aho bafungiye ubu.
Elly Maate, umuvugizi wa Polisi mu karere ka kigezi aho aba bantu bafatiwe, avuga ko nta byangombwa bari bafite bibemerera gutemberera muri kiriya gihugu ndetse bamwe muri bo bakaba batari banafite ibyangombwa bibaranga.
Iperereza rirakomeje kuri aba bantu polisi ivuga ko ari abanyarwanya, mu gihe uwari ubatwaye mu modoka na we ari mu mazi abira kuko yari atwaye abanyamahanga badafite ibyangombwa nubwo we yiregura avuga ko yabatwaye kuko bamwishyuye nk’uko n’abandi bagenzi basanzwe bishyura amafaranga y’urugendo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, abandi banyarwanda bagera kuri 41 na none bafatiwe muri kiriya gihugu bashinjwa kwinjirayo mu buryo butemewe n’amategeko, mu gihe hanagiye hafatwa n’abandi benshi muri kiriya gihugu muri ubu buryo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *