Uganda: Abanyeshuri 6 b'Abanyarwanda bigaga muri KIU bishwe n’impanuka

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri 6 b’Abanyarwanda bigaga mu ishuri ‘Kampala International University (KIU)’ nibo byemejwe ko baguye mu mpanuka y’imodoka yasize abandi 7 ari inkomere mu giturage cya Kakooge ku muhanda kampala-Gulu mu Karere ka nakasongola kuri uyu wa Gatandatu.

Nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’igipolisi mu karere ka Savana, Paul Kangave, ngo abanyeshuri batanu bahise bapfa iyo mpanuka ikimara kuba, aho imodoka barimo yo mu bwoko bwa taxi yagongaga ikamyo yari iparitse ku ruhande rw’umuhanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuvugizi w’igipolisi akaba avuga ko uwari utwaye taxi yananiwe kuyigenzura akagonga ikamyo yari iparitse ndetse akanagonga indi taxi yari irimo guturuka I Kampala. Aba banyeshuri bari bavuye mu munsi mukuru mu Karere ka nakasongola ari saa mbiri z’ijoro ubwo impanuka yabaga.

Kuri iki Cyumweru, igipolisi cyamenye ko abapfuye ari;Fred Mutabaazi, Frank Ngalambe, Samson Makwengere, Vincent Kwizere, Fred Kasasi na Emmanuel Shema wapfuye ari kujyanwa ku bitaro nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru gikomeza kivuga.

Abanyeshuri bakomeretse bo bajyanywe ku ivuriro St Francis Health Centre IV ryo mu Karere ka Nakasongola, ariko nyuma bimurirwa ku Bitaro bya Nsambya muri Kampala.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *