Uganda: Abashinwa 5 bafashwe bagiye kwica umushoramari mwene wabo w’Umushinwa

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi b’igipolisi kuri station nkuru ya Kampala n’abayobozi mu rukiko rwa Buganda baravugwaho akagambane mu gushaka kurekura abicanyi 5 b’Abashinwa bari bavuye mu gihugu cyabo bagiye kwica umushoramari w’Umushinwa mugenzi wabo ukorera mu Karere ka Mpigi muri Uganda.

Abakekwaho gushaka kwica ni Chen Jianwen, Chen Jiannting, Hen Shuqin, Lin Jinfen na Calvin Li Kang Yuan bari bajyanywe muri Uganda no kwica Umushinwa mugenzi wabo ufite uruganda mu Karere ka Mpigi.

Aba bafatiwe i Kampala mu ijoro ryo kuwa Mbere, aho bivugwa ko Jianwen na Jiannting bari binjiye muri Uganda banyuze ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe bakoresheje viza z’ubukerarugendo. Bavuye ku kibuga cy’indege bajyanwa Mpigi bakoresheje imodoka yo ku kibuga cy’indege, aho bari bagiye kwica umushoramari, Kang Yuan.

Ubwo bageraga aha, bivugwa ko binjiye ku ngufu mu rugo rwa Kang bagerageza kumuniga ngo bamwice, ariko abasha kubacika atabarwa n’abasirikare ba Uganda barinda uruganda rwe.

Kang n’abamwunganira ndetse n’inshuti ze za hafi bajyanye ikirego kuri station ya polisi ya Kampala, abapolisi bahiga abakekwa bafatwa mu ijoro ryo kuwa Mbere ushize barafungwa. Bucyeye kuwa Kabiri boherejwe ku Rukiko rwa Buganda.

Umwe mu bazi iyi dosiye yabwiye Spyreports ati “ Bari bafite amafaranga menshi.

Abapolisi kuri station nkuru ya polisi n’abayobozi b’urukiko rwo ku muhanda wa Buganda bahawe amafaranga kubera ko yari menshi cyane kugirango bamenye neza ko bazarekurwa,”

Aho kugirango bashinjwe kugerageza kwica umuntu, polisi ahubwo yanditse ikirego cyo kugerageza ubugizi bwa nabi.

“Bagejejwe mu rukiko ariko habura umusemuzi w’Igishinwa, uwabonetse nawe ubwo yasabwaga kurahira abajijwe idini rye avuga ko nta dini agira,”

Umucamanza yabasubije muri gereza kugeza kuri uyu wa Kane ushize aho bagombaga gusubiranayo n’uwareze. Kubera amafaranga menshi ariko , begereye umushinjacyaha saa kumi n’imwe z’umugoroba kugirango abarekure kuri iyi saha mu gihe amasaha y’akazi yari arangiye umucamanza avuga ko yabonye umusemuzi.

Abashinjwa bakuwe muri gereza basubizwa mu rukiko, ariko kubera igitutu cyari kimuriho umucamanza yanga kubarekura, ariko ntiyabasubiza muri gereza ahubwo boherezwa muri kasho ya polisi aho bivugwa ko abayobozi barimo kugambana uko babarekura.

Bivugwa ko abapolisi banashatse abantu bazishingira aba Bashinwa kugirango bazarekurwe by’agateganyo, ndetse buri mwishingizi akaba yarishyuwe miliyoni 2 z’Amashilingi mu gihe muri bo nta n’umwe uzi n’amazina y’abo Bashinwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *